wex24news

Ndagijimana Samuel

ubutasi bwa Uganda (CMI) bwahinduye izina bwitwa Defence Intelligence and Security (DIS).

Mu itangazo ryashyize ahagaragara, Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abavuye ku rugerero yerekanye ko bitewe n’ishyirwaho rya UPDF ryatangijwe na Perezida Museveni muri Gashyantare, amazina y’ibiro bimwe na bimwe muri UPDF yahindutse, guhera ku itariki ya 5 Mata. Minisiteri y’Ingabo yagize ati: “Turashaka kumenyesha abaturage ko amazina mashya yemejwe ku mugaragaro kandi azakoreshwa mu kwita amazina ibiro […]

ubutasi bwa Uganda (CMI) bwahinduye izina bwitwa Defence Intelligence and Security (DIS). Read More »

congo:umusozi waridukiye abantu barenga 50 baburirwa irengero.

Uku kuriduka kwaturutse ku buhehere bwatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyo Cyumweru aho abarenga 50 bakoraga imirimo itandukanye aribo byamenyekanye ko baburiwe irengero, naho abagera kuri 12 bahasiga ubuzima. Umusozi waridutse ni uwo muri komine yitwa Dibaya Lubwe, iri mu ntara ya Kwilu yo mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kongo. Abategetsi bo muri Congo

congo:umusozi waridukiye abantu barenga 50 baburirwa irengero. Read More »

Uganda yagizwe igihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi.

Akenshi baba bahunga intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani, Sudani y’Epfo, na Somaliya.Ubwinshi bw’izi mpunzi butuma ibihugu bitandukanye bitanga inkunga kugirango irengere izi mpunzi. Leta zunze ubumwe z’Amerika iherutse gutanga inkunga y’inyongera y’amadolari miliyoni 25 yo gufasha izi mpunzi. Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, iherutse gutangaza ko igice kimwe, kingana n’amadolari miliyoni

Uganda yagizwe igihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi. Read More »

Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger.

Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru wa Niamey mu mpera z’icyumweru gishize batabaza imiryango itegamiye kuri leta kubabishyigikira mu kumvisha ubutegetsi ko bakwiye kwamagana ingabo z’amahanga zafashe ibirindiro muri iki gihugu. Umwe ati: “Twasabye ko Abanyamerika n’ingabo zose z’amahanga bava muri Niger, kugirango ingabo z’igihugu zibashe kugaragaza ubushobozi bwazo mu kwivuna ibyihebe byugarije iki gihugu.” Iki

Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger. Read More »

Impfu za hato na hato mu mujyi wa Goma zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Byarushijeho gukara ku munsi w’ejo hashize taliki 14 Mata 2024, ubwo umurambo w’umusore warerembaga mu kiyaga cya Kivu ku mwaro w’ahazwi nka Bisengimana port. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuyobozi wa sosiyete Sivili muri Goma atanze impuruza avuga ko yiboneye ubwe umurambo w’uwo musore. Ni mu gihe kuwa Gatandutu w’icyo cyumweru kandi nabwo undi murambo

Impfu za hato na hato mu mujyi wa Goma zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi. Read More »

Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi muri rusange bikomeje gushyirwa mu majwi mu gutererana Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994

Mu kugaragaza uruhare uyu muryango wagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashishije ibihugu binyamuryango, byagiye bifasha Leta ya Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Ati “Igihugu cya mbere navuga ni u Bufaransa, cyahereye kuva tariki 10 Ukwakira 1990, ariko hari n’ibindi bihugu byagize uruhare rwo kudatabara igihe byari ngombwa. Icya kabiri navuga ni u

Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi muri rusange bikomeje gushyirwa mu majwi mu gutererana Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994 Read More »

impanuka:ngoma habereye impanuka ikomeye benshi batakaje ubuzima.

Mu karere ka Ngoma habereye impanuka y’imodoka yari ipakiye ibigori.Iyi mpanuka yabereye ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma yerekeza mu Karere ka Rwamagana Batatu bari muri iyi kamyo bahise bapfa. Ni impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024, igwamo  umwana w’umuhungu na se n’undi wari uyibereye Kigingi.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara

impanuka:ngoma habereye impanuka ikomeye benshi batakaje ubuzima. Read More »

Minisiteri y’Ubumwe bw’igihugu iratangaza ko Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri ivuga ko hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside. Hazamurikwa kandi igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside. Nta bikorwa bindi bisoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe mu Turere. Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki barimo Landouard Ndasingwa wabaye Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho y’abaturage ndetse n’Umuyobozi

Minisiteri y’Ubumwe bw’igihugu iratangaza ko Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Read More »

Ngororero:RIB yataye muri yombi abantu batandatu barimo umwarimu bazira kwica umubyeyi.

Aba bafunzwe taliki 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha muri cyo, mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42 y’amavuko, nk’uko RIB yabivuze. Ibi byabaye ku wa 22 Werurwe 2024, bibera mu Mudugudu wa Nyamwungo mu Kagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero. Musabyimana Theoneste wari warabyaranye na nyakwigendera

Ngororero:RIB yataye muri yombi abantu batandatu barimo umwarimu bazira kwica umubyeyi. Read More »

RHA Yandikiye uturere twose gisaba guhagarika kubakisha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwogero.

RHA ivuga ko kuyubakisha bihindura imiterere y’inyubako bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda no ku bashyitsi basura igihugu. Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire cyasabye uturere kwita kuri iki kibazo cy’amakaro atabereye ijisho kandi atarengera ibidukikije yubakishijwe ku nkingi z’amabaraza, hejuru ku mazu atandukanye. Iyo myubakishirize y’amakaro yagaragaye mu turere twinshi dutandukanye ndetse bamwe babifataga nk’umuderi.

RHA Yandikiye uturere twose gisaba guhagarika kubakisha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwogero. Read More »