ikigega RNIT Iterambere Fund cyamaze gutangaza ko asanga miliyari 41 ariyo kimaze kugira.
Ikigega RNIT Iterambere gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust/ RNIT), umutungo wacyo warazamutse ugereranyije n’imyaka yashize kuva gitangiye mu 2016. Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, butangaza ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zisaga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirengaho 28 wariho muri 2022. […]