Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Sergrent yasohotse mu birindiro bye ajya guhura n’umukobwa w’ikizungerezi.
Nyuma y’uko aya mafoto ashyizwe ahagaragara, benshi mu banye Congo barakaye, bavuga ko ibyo byatesheje agaciro impuzankano y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aba bavuga ko kubona umusirikare nk’uyu ava ku rugamba bahanganyemo n’inyeshyamaba za M23 akajya kwishimana n’iyi nkumi bibabaje. Abo baturage bavuga biteye agahinda kubona abasirikare b’igihugu bagaragara mu bikorwa nka biriya […]