wex24news

AMAHANGA

Donald Trump yashinje Perezida Vladimir Putin ubuhemu

Donald Trump yatangaje ko atumva neza impamvu Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahisemo gushyigikira Visi Perezida Kamala Harris mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe, yemeza ko yamuhemukiye cyane. Perezida Putin ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Bukungu, i Vladivostok ku wa Kane yabajijwe niba hari umuntu ashyigikiye mu matora y’umukuru w’igihugu ya Amerika, ahita avuga ko […]

Donald Trump yashinje Perezida Vladimir Putin ubuhemu Read More »

Elon Musk yatangaje ko mu myaka ine SpaceX ishobora kuzohereza abantu kuri Mars

Umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hatagize igihinduka ikigo cye cya SpaceX kizabasha kohereza abantu ku mubume wa Mars, bikazaba intangiriro yo kuba muntu yabasha kujya kubakayo imijyi no kuhatura. Abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure bemeza ko umubumbe wa Mars ari wo wegereye Isi kurusha indi kuko uri mu ntera ya

Elon Musk yatangaje ko mu myaka ine SpaceX ishobora kuzohereza abantu kuri Mars Read More »

Gen Muhoozi yakira ubusabe bwo gushyingira abasirikare be abagore bo muri Haiti

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga by’umwihariko X, agaragaza uburyo amaze kwakira ubusabe bw’abagore n’abakobwa b’Abanya-Haiti bashaka kugirwa abagore n’abasirikare ba Uganda. Kuva muri Gashyantare 2024 ni bwo amabandi yatangiye guteza akaduruvayo mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, bituma uwari Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel

Gen Muhoozi yakira ubusabe bwo gushyingira abasirikare be abagore bo muri Haiti Read More »

Sudani yanze ubusabe bwo kwakira Ingabo za Loni

Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara. Ni intambara imaze umwaka urenga ihanganishije Ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho. Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023 imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi iteza ibibazo birimo n’inzara yugarije abaturage

Sudani yanze ubusabe bwo kwakira Ingabo za Loni Read More »

 Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Algeria yatangaje ko Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 95% ahigitse Abdelaali Hassani Cherif na Youcef Aouchiche bari bahanganye. Ejo ku wa 08 Nzeri ni bwo muri iki gihugu bazindutse batora ndetse amajwi y’agateganyo yasohotse ku mugoroba waho yagaragazaga ko Perezida Tebboune aza ku mwanya wa mbere. Abdelaali Hassani Cherif yabonye 3%

 Perezida Abdulmadjid Tebboune yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu Read More »

Abahanzi bakomeye bashyigikiye ubuyobozi bwa Gen. Doumbouya

Abahanzi bakomeye ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo. Muri Guinea Conakry, hashize imyaka itatu Gen Doumbouya afashe ubutegetsi binyuze muri Coup d’Etat ahiritse Perezida Alpha Condé, nyuma akora ivugurura ry’itegeko nshinga yirukana abanyapolitiki bari babangamiye imiyoborere ye. Bamwe muri

Abahanzi bakomeye bashyigikiye ubuyobozi bwa Gen. Doumbouya Read More »

Andriy Sybiga yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga mushya

Abadepite bo muri Ukraine batoye Andriy Sybiga ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’icyo gihugu asimbuye Dymytri Kuleba uherutse gutanga ubwegure mu gihe Zelenskyy Ari gukora amavugurura agamije gukomeza leta ye. Sybiga w’imyaka 49 asimbuye Kuleba wagize uruhare runini mu kumvisha ibihugu by’u Burayi na Amerika gushigikira igihugu cye mu ntambara kirwana n’u Burusiya.

Andriy Sybiga yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga mushya Read More »

Inkongi y’umuriro ku ishuri yahitanye abana 17

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa polisi yavuze ko inkongi y’umuriro mu ishuri ryo muri Kenya rwagati yahitanye abanyeshuri 17. Abatabazi benshi bari mu nzira berekeza ku ishuri rya Hillside Endarasha Academy muri Nyeri, nk’uko umuvugizi, Resila Onyango, yavuze mu kiganiro yatanze kuri radio Hot 96 FM yo muri Kenya, yongeraho ko abayobozi baza gutanga

Inkongi y’umuriro ku ishuri yahitanye abana 17 Read More »

Putin yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris 

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ahitamo Kamala Harris nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utaha, aho kuba Donald Trump. White House yavuze ko agomba “guhagarika kuvuga ibya politiki yo muri Amerika.” Kuri uyu wa Kane ushize, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza kubona umudemokarate Kamala Harris atsinda amatora

Putin yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris  Read More »

Pavel Durov yatangaje ko u Bufaransa bwamufunze bwifashishije amategeko ya kera

Umuyobozi wa Telegram ari na we wayishinze, Pavel Durov, yanenze Leta y’u Bufaransa yamufungiye ibyaha byakozwe n’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga. Durov yatawe muri yombi tariki ya 24 Kanama 2024 ubwo yari avuye muri Azerbaijan. Mu byaha akurikiranyweho harimo ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’abana, mu gucuruza ibiyobyabwenge no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba. Yafunguwe by’agateganyo tariki ya

Pavel Durov yatangaje ko u Bufaransa bwamufunze bwifashishije amategeko ya kera Read More »