wex24news

AMAHANGA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yeguye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwegure bwe. Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (AP) avuga ko uyu mugabo yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024. Ni amakuru yashimangiwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Ruslan Stefanchuk. Ruslan Stefanchuk yavuze ko ubwegure bwa Kuleba buzasuzumwa ubwo abagize Inteko Ishinga […]

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yeguye Read More »

Ubumwe bw’Ubulayi bwakuriye inzira ku murima ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nicolas Berlanga Martinez yakuriye inzira ku murima ubutegetsi bwa Tshisekedi bwizeye ko intambara yo mu Burasirazuba izarangizwa n’amahanga. Yabitangaje kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Goma, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Peter Chirimwami.

Ubumwe bw’Ubulayi bwakuriye inzira ku murima ubutegetsi bwa Tshisekedi Read More »

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo muri Eritrea

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya Ethiopia Ethiopian Airlines, yahagaritse ingendo zayo zerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea kuko ngo imikorere yaho itoroshye. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bayatangaje ko Eritrea na yo yari yaratangaje mu mpera z’ukwezi gushize ko izahagarika ingendo zose za Ethiopian Airlines. Abadipolomate batanu babwiye Reuters ko ihagarikwa ry’ingendo byaba ari ikimenyetso

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo muri Eritrea Read More »

Muri Israel Bakomeje imyigaragambyo yo gusaba Netanyahu kwegura

Muri Israel imyigaragambyo ikomeye yo gusaba Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netabyahu kwegura kuri uwo mwanya irakomeje, gusa we avuga ko adateze kurekura atararimbura umutwe wa Hamas. Imyigaragambyo yadutse nyuma y’uko Ingabo zibonye imirambo itandatu y’abari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu gitero yagabye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023. Basaba ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu

Muri Israel Bakomeje imyigaragambyo yo gusaba Netanyahu kwegura Read More »

Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya

Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis tariki ya 2 Nzeri 2024 yatangiye urugendo rw’iminsi 12 aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya mu rwego rw’ivugabutumwa. Papa Fransisiko yageze i Jakarta muri Indoneziya aho yatangiriye urugendo akazagera mu bihugu bine ari byo, Indoneziya, Singapore, Papuwaziya na Timor y’Uburasirazuba. Mu gihe

Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya Read More »

uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Nzeri, uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Seth Kikuni, yafashwe kandi “afungwa mu buryo butemewe n’amategeko” n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), nk’uko bene wabo babitangaje. Kuri konti ye X, André Claudel Lubaya, avuga ifatwa rya mugenzi we Kikuni, yagize ati: “Kuri uyu wa Mbere,

uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida yatawe muri yombi Read More »

ndege ya Perezida wa Venezuela yafashwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu wa 2 Nzeri 2024 zafashe indege ikoreshwa na Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano bitandukanye zamufatiye. Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutabera byasobanuye ko iyi ndege ya Dassault Falcon 900EX ifite agaciro ka miliyoni 13 z’Amadolari, yafatiwe muri Repubulika y’Abadominikani. Muri Kanama 2019, Perezida

ndege ya Perezida wa Venezuela yafashwe Read More »

Abaturage ba Turikiya bakubise abasirikare ba Amerika 

Abaturage ba Turikiya bakubise abasirikare ba Amerika babiri babarizwa mu ngabo zirwanira mu mazi, bikorewe mu Mujyi wa Izmir uherereye mu Burengerazuba bwa Turikiya. Iyo sanganya yabaye ku wa 02 Nzeri 2024. Byakozwe n’urubyiruko ruvuga ko rwiyemeje kongera kugira icyo gihugu kiyobowe Recep Tayyip Erdoğan igihangange. Abakubiswe bari basohotse mu bwato bunini bw’ingabo za Amerika

Abaturage ba Turikiya bakubise abasirikare ba Amerika  Read More »

James Cleverly yiyemeje kubura amasezerano

Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Umutekano w’imbere mu Bwongereza, James Cleverly, yagaragaje ko mu gihe yaramuka atorewe kuyobora ishyaka ry’aba-Conservateur muri icyo gihugu akanaba Minisitiri w’Intebe yakongera kubura amasezerano iki gihugu gifitanye n’u Rwanda ku birebana no kurwoherezamo abimukira. U Rwanda n’u Bwongereza byari byasinyanye amasezerano y’uko icyo gihugu cyo mu Burayi kizajya kirwoherezamo abimukira bacyinjiramo

James Cleverly yiyemeje kubura amasezerano Read More »

Koreya y’Epfo yatangiye iperereza kuri Telegram mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni

Polisi ya Koreya y’Epfo yatangaje ko yatangiye gukurikirana ubuyobozi bw’ikigo Telegram gifite urubuga nkoranyambaga rwacyitiriwe, hagamijwe gushakisha uruhare rwacyo mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni azwi nka ‘pornography’. Uru rwego rushinzwe umutekano rumaze iminsi rukora iperereza ku ikwirakwira ry’amashusho y’ubusambanyi yahimbwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI), akitirirwa abantu. Nyuma y’aho bigaragaye ko abakoresha iri koranabuhanga bakoresheje amafoto y’abagore

Koreya y’Epfo yatangiye iperereza kuri Telegram mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni Read More »