wex24news

AMAHANGA

U Bwongereza bwahagaritse impushya z’abacuruza intwaro kuri Israel

Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo guhagarika impushya z’abacuruza intwaro kuri Israel, ivuga ko zishobora kuba zifashishwa mu bikorwa birenga ku mategeko mpuzamahanga yo kurengera ikiremwa muntu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yatangaje ko impushya 30 muri 350 z’abacuruza intwaro kuri Israel ari zo zigomba guhagarikwa. Ibikoresho by’intambara bizahagarikwa kugurishwa kuri Israel harimo […]

U Bwongereza bwahagaritse impushya z’abacuruza intwaro kuri Israel Read More »

Hamenyekanye umubare w’imfungwa ziciwe muri gereza ya Makala

Guverinerinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imfungwa 129 ari zo zishwe, ubwo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri zageragezaga gutoroka gereza Nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 24 ari zo zarashwe mu cyico, izindi zirenga 100 zicwa n’umuvundo. Uyu mutegetsi yanemeje

Hamenyekanye umubare w’imfungwa ziciwe muri gereza ya Makala Read More »

Ingabo z’u Burusiya ziri gufata ibice bya Ukraine byihuse

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ziri gufata ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Ukraine ku muvuduko urenze usanzwe. Ubu butumwa yabuhaye abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kyzyl kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kugaba ibitero mu ntara ya Kursk mu Burusiya. Imwe mu

Ingabo z’u Burusiya ziri gufata ibice bya Ukraine byihuse Read More »

Amadini n’amatorero mu burundi agiye kujya asora

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko guhera muri Nzeri 2024, amadini n’amatorero agiye kujya asorera inkunga yakira zituruka hanze. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki 1 Nzeri 2024. Rimenyesha abanyamadini n’amatorero ko bagomba kujya basorera inkunga n’impano izo ari zo zose bakira zivuye hanze no kujya bazandikisha muri minisiteri mu

Amadini n’amatorero mu burundi agiye kujya asora Read More »

Harashyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira inzara

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) igiye gushyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira uburwayi n’inzara, mu mezi abiri ashize. Ibikorwa byo gushyingura abo bantu birabera mu mujyi wa Goma ndetse habe ibikorwa byo kubaherekeza basomerwa misa nk’uko byateguwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bamwe mu bakuriye inkambi z’impunzi mu mujyi wa Goma bavuga

Harashyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira inzara Read More »

Abana babiri bahiriye mu nzu

Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, abana babiri bavukana bari basizwe mu nzu bonyine mu masaha y’ijoro baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo. Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro aho muri Nairobi, ryagerageje kuzimya byihuse rifatanyije n’abaturanyi, ariko biba iby’ubusa, kuko ntibyakunze ko batabara abo bana bakiri bazima. Imirambo y’abo bana bishwe n’inkongi nyuma

Abana babiri bahiriye mu nzu Read More »

U Burusiya bwagaragaje ko gutsinda kwa Kamala Harris bubibonamo inyungu 

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko nta muntu n’umwe iki gihugu gishyigikiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ashimangira ko byoroshye kumenya icyo Aba-Démocrates batekereza kurenza Aba-Républicains. Dmitry Peskov yavugaga ku byo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ubwo yabazwaga ku wo yifuza ko yatorwa

U Burusiya bwagaragaje ko gutsinda kwa Kamala Harris bubibonamo inyungu  Read More »

Ishyaka UDPS ryacitsemo ibice

Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryacitsemo ibice byiteguye guhangana, byaba ngombwa hakitabazwa urukiko. Umwuka mubi watutumbye muri Nyakanga 2024 ubwo abanyamabanga 30 bo muri UDPS bandikiraga Umunyamabanga Mukuru wayo, Augustin Kabuya, bamusaba kwegura. Bamushinjaga kugira iri shyaka akarima ke. Tariki ya 11 Kanama 2024, abagize

Ishyaka UDPS ryacitsemo ibice Read More »

Qimiao Fan wagizwe umuyobozi wa Banki y’Isi

Banki y’Isi yatangaje ko Qimiao Fan yagizwe Umuyobozi mu bihugu bine byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia, akazakomeza gukurikirana imishinga 102 iyi banki ikoranamo n’ibyo bihugu ifite agaciro ka miliyari 17.2$. Itangazo Banki y’Isi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, rigaragaza ko Fan ufite ubunararibonye bw’imyaka

Qimiao Fan wagizwe umuyobozi wa Banki y’Isi Read More »

robots zatangiye guseriva ibiryo muri restaurant

Restaurant nshya mu murwa mukuru wa Kenya ikomeje kuvugwamo cyane, atari ku biribwa itegura gusa, ahubwo ni ku gashya yazanye mu Karere ko gikoresha robots mu guseriva abakiriya. Muri iyi restaurant iherereye rwagati muri Kileleshwa, agace kaba kuzuye abantu benshi i Nairobi, kuharira bitanga umusogongero w’uko mu minsi iri imbere serivisi zo kwakira abantu zizaba

robots zatangiye guseriva ibiryo muri restaurant Read More »