wex24news

AMAHANGA

Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’Aba Gen-Z

Polisi yo muri Tanzania, yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rubarizwa muri iri shyaka, aho rwari rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare […]

Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’Aba Gen-Z Read More »

Umubare w’abahitanwe n’inkangu yatenguye ikimoteri cy’imyanda

Kuri iki Cyumweru, itariki 11 Kanama, abapolisi bavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu yabereye ahantu hari ikimoteri kinini cy’imyanda mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, wageze ku bantu 21, mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse. Nyuma y’imvura idasanzwe imaze ibyumweru igwa, ikirundo kinini cy’imyanda ahari ikimoteri rukumbi cy’imyanda cy’umujyi cyatenguwe n’imvura ikaze ku wa Gatanu,

Umubare w’abahitanwe n’inkangu yatenguye ikimoteri cy’imyanda Read More »

Donald Trump yagereranyijwe n’akaga gakomeye ku mutekano wa Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko Donald Trump uzahagararira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu, ateye ikibazo gikomeye aho yamwise “akaga gakomeye cyane ku mutekano wa Amerika”. Ibi Biden yabitangaje ubwo yagaragaraga bwa mbere kuri televiziyo nyuma yo guhagarika urugendo rwo kongera guhatanira kuyobora Amerika. Hari mu kiganiro kigufi yagiranye

Donald Trump yagereranyijwe n’akaga gakomeye ku mutekano wa Amerika Read More »

Corneille Nangaa yatagaje ko nta bwoba atewe n’ibihano yahawe

Corneille Nangaa uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye inkwenene igihano cy’urupfu yakatiwe n’urukiko rw’i Kinshasa ku wa Kane. Urukiko rwa gisirikare muri Congo rwakatiye Nangaa n’abandi baregwa hamwe, by’umwihariko Nangaa ahabwa igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubugambanyi n’iby’intambara. Nangaa wakatiwe adahari dore ko ari kumwe

Corneille Nangaa yatagaje ko nta bwoba atewe n’ibihano yahawe Read More »

Bobi Wine yashimiye umugore we nyuma yo kubona impamyabumenyi

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Robert Kyaguranyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine yashimiye abarimo umugore we ku bufasha bamuhaye ubwo yabonaga impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu by’amategeko nyuma y’imyaka igera ku munani yari amaze yiga. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bobi Wine yavuze ko atabona uko ashimira buri wese yaba inshuti cyangwa umuryango

Bobi Wine yashimiye umugore we nyuma yo kubona impamyabumenyi Read More »

Trump na Kamala Harris bagiye guhurira mu kiganiro mpaka

ABC News yatangaje ko abakandida babiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka Donald Trump na Kamala Harris bemeye guhurira mu kiganiro mpaka. Icyo kiganiro mpaka cya ABC News, giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024. Ibyo kandi byemejwe na Donald Trump abinyujije kuri X, wagaragaje ko azishimira kuba yasobanura demokarasi

Trump na Kamala Harris bagiye guhurira mu kiganiro mpaka Read More »

Kiliziya Gatolika yasabye iyubahirizwa ry’agahenge kemerejwe

Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri RDC, CENCO yasabye ko agahenge kemerejwe mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Luanda kubahirizwa, abahanganye bagaha agaciro ubuzima bw’abavuye mu byabo. Itangazo ry’Abepiskopi gatolika muri RDC ryasohotse ku wa 8 Kanama 2024, risaba impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC kubahiriza agahenge ubusanzwe kagombaga

Kiliziya Gatolika yasabye iyubahirizwa ry’agahenge kemerejwe Read More »

Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare

Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa rwahamije Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa n’abandi basirikare bayoboye umutwe w’inyeshyamba wa M23, barimo Gen Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa, Maj Willy Ngoma n’abandi, ibyaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano, rubahanisha igihano cy’urupfu. Ni urubanza rwaregwagamo abantu 26, rwaburanishijwe batanu gusa ari bo bari mu rukiko, abandi barimo Nangaa

Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare Read More »