wex24news

AMAHANGA

loni  wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda na DRC

Umuryango w’Abibumbye wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byongeye guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko wizeye ko icyemezo cy’uko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano, zizanacururutsa umwuka mubi umaze  igihe hagati y’Ibihugu byombi. Ni inama yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2024, yari yitabiriwe n’intumwa za […]

loni  wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda na DRC Read More »

Perezida Tshisekedi arwariye mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi byemejwe ko ari i Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi aho ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo by’uburwayi bumumereye nabi. Ni ibyemejwe na Perezidansi ya RD Congo mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 31 Nyakanga 2024, Perezidansi yavuze ko Tshisekedi yagiye mu Bubiligi gukurikiranwa n’abaganga ngo bamuvure ingasire

Perezida Tshisekedi arwariye mu Bubiligi Read More »

muri kenya Umuntu wa mbere yanduye ubushita bw’Inkende

Kenya yatangaje ko muri iki gihugu  umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende buzwi nka Monkeypox, yabonetse mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba ku mupaka na Tanzania. Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu karere.

muri kenya Umuntu wa mbere yanduye ubushita bw’Inkende Read More »

Donald Trump yavuze ko Kamala Harris atahoze ari umwirabura

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Visi Perezida uriho ubu akaba n’umwe mu bo bashobora guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Kamala Harris, yihinduye umwirabura. Uyu munyapolitiki waganirizaga abanyamakuru b’abirabura mu mujyi wa Chicago kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, yavuze ko mu myaka mike ishize Kamala yari Umuhinde

Donald Trump yavuze ko Kamala Harris atahoze ari umwirabura Read More »

Algeria yakuye Ambasaderi wayo mu Bufaransa

Guverinoma ya Algeria yatangaje ko yakuye Ambasaderi wayo mu Bufaransa nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron atangaje ko ashyigikiye kuba Maroc yakomeza kugenzura ubuzima bw’abatuye ku butaka bwa Western Sahara. Western Sahara ifite ubuso bwa kilometero kare 272 000. Yategekwaga n’abakoloni b’Abesipanyolo kugeza mu 1975, Leta ya Maroc itangira kugenzura ubutaka bwayo bungana na 80%. Ikindi

Algeria yakuye Ambasaderi wayo mu Bufaransa Read More »

umugore wa kabila arashinja Leta ya RDC gushaka kwangaza umuryango

Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yatangaje ko ubutegetsi bw’iki gihugu buyobowe na Félix Tshisekedi bushaka kwirukana umuryango wabo muri iki gihugu. Mu minsi ishize, ku rugo rwa Kabila ruherereye muri komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abashinzwe umutekano, bashakaga gusenya

umugore wa kabila arashinja Leta ya RDC gushaka kwangaza umuryango Read More »

Minisitiri wa Siporo yasomye Perezida Macron mu buryo bwavugishije benshi

Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa, Amélie Oudéa-Castéra asoma Perezida Emmanuel Macron mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya Paris, yateje ururondogoro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto igaragaza Amélie Oudéa-Castéra yanyujije ukuboko kwe inyuma y’ijosi rya Perezida Macron, bahoberanye kandi begeranye, mbere yo kumusoma munsi y’ugutwi. Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe,

Minisitiri wa Siporo yasomye Perezida Macron mu buryo bwavugishije benshi Read More »

Urubyiruko rwaramukiye mu myigaragambyo yo kwirukana Tshisekedi

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu rwaramukiye mu myigaragambyo, rusaba Perezida Félix Antoine Tshisekedi kwegura. uru rubyiruko rwahisemo kwigaragambya, nyuma yo kurakazwa n’urupfu rw’umusore waraye wiciwe ahitwa mu Kasika i Goma. Urupfu rw’uwo musore rwaje rukurikira ubwicanyi bumaze igihe kirekire bukorerwa muri uyu mujyi, burimo

Urubyiruko rwaramukiye mu myigaragambyo yo kwirukana Tshisekedi Read More »

Gen Burhan yarokotse igitero cyahitanye batanu

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu, Général Abdel Fattah al-Burhan, yarokotse igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) yagabweho ubwo yari mu karere ka Gebeit kari mu Burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi w’iki gisirikare, Lt Col Hassan Ibrahim, yasobanuye ko iki gitero cyagabwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo Gen Burhan yari yagiye kuyobora umuhango

Gen Burhan yarokotse igitero cyahitanye batanu Read More »

murugo rwa Joseph Kabila humvikanye amasasu

Amasasu yumvikanye ku rugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye mu karere ka Gombe mu murwa mukuru, Kinshasa. Aya masasu yamaze iminota ibariwa mu 10 yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byasobanuwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri RDC. Adam Shemisi, Umuvugizi w’umugore wa Kabila,

murugo rwa Joseph Kabila humvikanye amasasu Read More »