wex24news

AMAHANGA

umwana w’imyaka 17 niwe ushinjwa kwica abana abateye icyuma

Umwana w’ingimbi wafashwe akurikiranweho kugaba igitero cy’icyuma ku bana mu gace ka Southport wabaga mu mudugudu uri hafi aho n’umuryango we mwiza, biravugwa ko ari umwimukira wimukiye mu Bwongereza avuye mu Rwanda. Uyu mwana w’imyaka 17 yavukiye i Cardiff nyuma y’uko umuryango we uvuye muri Afurika, nyuma ukimukira mu majyaruguru i Merseyside mu myaka icumi […]

umwana w’imyaka 17 niwe ushinjwa kwica abana abateye icyuma Read More »

Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida mushya wa Iran

Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida mushya wa Iran, usimbura Ebrahim Raisi waguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Gicurasi mu 2024. Masoud Pezeshkian yarahiriye izi nshingano nshya imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga mu 2024. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu by’amahanga barimo abakuru b’ibihugu ba Minisitiri, intumwa z’abakuru b’ibihugu n’abandi.

Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida mushya wa Iran Read More »

Umutungo wa Corneille Nangaa na Jean-Jacques Muamba wamaze gufatirwa

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), urubanza rwa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa Alliance River Alliance, umutwe witwaje intwaro wa politiki urimo na M23, ruri hafi kurangira mu gihe umutungo we utimukanwa n’uw’umugore we wamaze gufatirwa. Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga, iburanisha ryibanze ku kwiregura no kuregwa. Umushinjacyaha yasabiye ibihano biremereye cyane abaregwa

Umutungo wa Corneille Nangaa na Jean-Jacques Muamba wamaze gufatirwa Read More »

Hezbollah ishobora kwinjira mu ntambara yeruye na Israel

Nyuma y’uko abantu 12 bapfuye bishwe n’igisasu bikekwa ko cyaturutse muri Liban, kuri ubu harakekwa ko Israel ishobora kwihorera ku mutwe wa Hezbollah yashinje kurasa ibyo bisasu, nubwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bubihakana. Kuva Israel yakwinjira mu ntambara na Hamas, amakuru yakomeje kuvugwa ko ishobora kwinjira mu ntambara na Hezbollah, na cyane ko impande zombi zakomeje

Hezbollah ishobora kwinjira mu ntambara yeruye na Israel Read More »

Urubyiruko rwateguje ubutegetsi ko bashobora kwigaragambya

Urubyiruko rwo mu gihugu cya Kameroni ruvuga ko rufite impungenge ko amatora ateganyijwe umwaka utaha azibwa. Benshi muri bo bavuga ko bakomeje kwiyandikisha kugirango bazatore mu buryo bubanogeye ariko bagahamya ko amatora n’atagenda neza batazabyihanganira bakazigaragambya. Bavuze ibi nyuma y’uko hari mugenzi wabo watawe muri yombi nyuma yo kugaragara anenga ubutegetsi. Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi

Urubyiruko rwateguje ubutegetsi ko bashobora kwigaragambya Read More »

Komanda wari ukomeye w’u Burusuya yishwe n’inyeshyamba

Amakuru akomeje kuvugwa muri Afurika y’Iburengerazuba (Mali), aravuga ko umukomanda ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya Kiyisilamu. Iki gitero cyagabwe ubwo habaga umuyaga wa serwakira uvanze n’umucanga. Uyu mukomanda wabarizwaga mu mutwe wa Wagner, yishwe ubwo we na bagenzi be bahuriraga ku murongo w’urugamba rwo

Komanda wari ukomeye w’u Burusuya yishwe n’inyeshyamba Read More »

mu gihugu cy’u Buhindi, habaye inkangu n’imyuzure 

Muri Leta ya Kerala mu majyepfo y’Igihugu cy’u Buhindi, habaye inkangu n’imyuzure byadutse mu ijoro abantu baryamye, bihitana abarenga 60, ndetse imibare ishobora kwiyongera. Ni ibiza byabaye mu ijoro abantu baryamye, byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iyi Leta ya Kerala, yatumye imisozi myinshi itwarwa n’inkangu inajyana abaturage benshi. Umusozi wo mu Karere ka Wayanad watwawe

mu gihugu cy’u Buhindi, habaye inkangu n’imyuzure  Read More »

Gihugu cya venezuwela hadutse imyigaragambyo y’abaturage bamagana ibyavuye mu matora

Nyuma y’uko hatangajwe ko Nicholas Maduro yongeye gutsindira kuyobora Igihugu cya Venezuela muri manda ya 3, muri iki Gihugu hadutse imyigaragambyo y’abaturage bamagana ibyavuye mu matora, bavuga ko habayemo uburiganya. Abigaragambya bari kujya mu mihanda bagatwikira amapine, ari nako batwika amafoto ya Perezida Nicholas Maduro wongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu. Perezida Nicholas Maduro yongeye gutsindira

Gihugu cya venezuwela hadutse imyigaragambyo y’abaturage bamagana ibyavuye mu matora Read More »