wex24news

AMAHANGA

abagera kuri 200 bamagana uruzinduko rwa Netanyahu batawe muri yombi

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi abantu bagera kuri 200 kubera imyigaragambyo yo kwamagana Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uri mu ruzinduko muri iki gihugu. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Nyakanga, abantu batari bake bafatiwe ku nyubako ya Kongere ya Amerika bazira imyigaragambyo yo kwamagana ijambo Minisitiri w’intebe […]

abagera kuri 200 bamagana uruzinduko rwa Netanyahu batawe muri yombi Read More »

Ikirombe cyagwiriye bane, umwe ahasiga ubuzima

Nizeyimana Florence wo mu Karere Ka Rubavu yaguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo gukora amatafari y’ibyondo, abagera kuri batatu barakomereka.  Byabaye ku wa 23 Nyakanga 2024 mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero. Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero w’umusigire yemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe. Ati “Kiriya

Ikirombe cyagwiriye bane, umwe ahasiga ubuzima Read More »

OMS ihangayikishijwe cyane n’ibyorezo bishobora kwibasira Gaza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 ryatangaje ko rihangayikishijwe cyane” n’indwara zishobora gutera mu karere ka Gaza. Dr Ayadil Saparbekov, umuyobozi w’itsinda rya OMS mu bihe byihutirwa bidasanzwe by’ubuzima mu turere twa Palesitine yagize ati: “Mfite impungenge cyane. Mfite impungenge cyane (…) kandi ntabwo bijyanye

OMS ihangayikishijwe cyane n’ibyorezo bishobora kwibasira Gaza Read More »

umuyobozi uvugwaho kujya kuganira na M23 muri Uganda  yahagariswe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahagaritse umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean Bosco, uvugwaho kujya muri Uganda mu mishyikirano n’abahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23. Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024,

umuyobozi uvugwaho kujya kuganira na M23 muri Uganda  yahagariswe Read More »

ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza byahitanye abantu 84

Urwego rushinzwe Ubuzima mu Ntara ya Gaza muri Palestine, rwatangaje ko ibitero bishya Ingabo za Israel zagabye mu bice umunani bitandukanye bigize iyo ntara, byahitanye abantu 84 ashize abandi 329 barakomereka mu masaha 24. Itsinda ry’abanyamakuru ba Al Jazeera riri gutangaza imbonankubone ibiri kubera muri Gaza, ryatangaje ko bamwe mu biciwe muri ibyo bitero harimo

ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza byahitanye abantu 84 Read More »

Abantu 157 bahitanywe n’ikiza

Abantu 157 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ikiza cy’umusozi waridutse mu karere ka Kencho Shacha Gozdi gaherereye mu majyepfo ya Ethiopia, umubare wikubye gatatu ugereranyije n’uwari watangajwe mbere. Dagmawi Ayele uyobora aka Karere gaherereyemo uyu musozi waridutse mu cyumweru gishize kubera imvura nyinshi, yavuze ko abahitanywe n’iki kiza biganjemo abana n’abagore batwite. Kugeza kuri

Abantu 157 bahitanywe n’ikiza Read More »

bamwe mu baramukiye mu myigaragambyo  bataye muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rwo muri iki Gihugu rwaramukiye mu myigaragambyo rwakoze nyuma y’uko Perezida Yoweri Museveni arugiriye inama yo kutajya muri iyi myigaragambyo kuko byaba bisa no gukina n’umuriro. Uru rubyiruko rwo muri Uganda rwazindukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Kabiri, aho ruvuga ko igamije

bamwe mu baramukiye mu myigaragambyo  bataye muri yombi Read More »

Corneille Nangaa wa AFC/M23 agiye kuburanisha na congo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro ko guhera ku wa 24 Nyakanga izaburanisha Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be. Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ya RDC ryashyizweho umukono ku wa 22 Nyakanga 2024. Nangaa na bagenzi be batatangajwe amazina ngo bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera

Corneille Nangaa wa AFC/M23 agiye kuburanisha na congo Read More »

gahunda yo kohereza abimukira mu rwanda yatwaye akayabo katavugwaho rumwe

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yashimiye u Rwanda ku budakemwa rwagaragaje muri gahunda rwagiranye n’u Bwongereza, gusa avuga ko ihagarikwa ryayo ari intsinzwi kuri Guverinoma yahozeho mu Gihugu cy’iwabo ndetse ko ari cyo gihombo gikomeye abonye kuva yabaho, anavuga amafaranga yatanzweho, ariko ishyaka ry’Aba-Conservative rivuga ko yayakabirije. Yvette Cooper wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu

gahunda yo kohereza abimukira mu rwanda yatwaye akayabo katavugwaho rumwe Read More »

Imfungwa zakamejeje mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Dakar muri Senegal imfungwa zikomeje kurya karungu nyuma y’uko ngo zifatwa nabi bituma zikora imyigaragambyo. Izi mfungwa n’abagororwa bo muri Camp pénal liberté 6 i Dakar, batangiye imyigaragambyo ku wa Gatanu bavuga ko babazwa no gufatwa nabi. Bahise bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira ngo uburyo bafatwamo nabi burangire, kuko

Imfungwa zakamejeje mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara Read More »