wex24news

AMAHANGA

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byahagaritse gukora

Ikoranabuhanga rya Microsoft ryahuye n’ibibazo, bigira ingaruka ku bikorwa binyuranye ku Isi, nk’aho sosiyete z’indege zikoresha iryo koranabuhanga, amaguriro, banki, ibigo by’itumanaho n’ibigo by’itangazamakuru byananiwe gukora. Ikibazo cyabaye ku ikoranabuhanga rikoresha porogaramu ya Microsoft 365. Microsoft yatangaje ko iri kureba umuzi w’iki kibazo. Bivugwa ko CrowdStrike, ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga aricyo cyagize ikibazo, ku […]

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byahagaritse gukora Read More »

Impunzi zabuze ibiribwa zitangira kurya ibyatsi

Impunzi zitandukanye muri Sudan zahunze imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Darfur, ngo zatangiye kurya ibyatsi kubera kubura ibiryo. Byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu OMS, aho rivuga ko izi mpunzi zugarijwe n’inzara bikomeye. Iri shami rivuga ko uretse no kuba Intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi

Impunzi zabuze ibiribwa zitangira kurya ibyatsi Read More »

Aba-Republicains bipfutse amatwi mu kwifatanya na Trump

Abashyigikiye umunyapolitiki Donald Trump bashyize ibipfuko ku matwi y’iburyo mu rwego rwo kwifatanya na we mu kababaro nyuma yo kuraswa ubwo yari muri Leta ya Pennsylvania. Ibi bipfuko babyishyizeho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, ubwo bari mu nama nkuru y’ishyaka ry’Aba-Republicains, yafatiwemo icyemezo cyo kwemeza bidasubirwaho Trump nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Trump

Aba-Republicains bipfutse amatwi mu kwifatanya na Trump Read More »

basabye ko ingabo za Afurika y’Epfo zikurwa muri RDC bwangu

Ishyaka Democratic Alliance (DA) rifite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo no muri guverinoma, ryasabye ko ingabo z’iki gihugu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicyurwa bwangu. DA ni ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo. Igitinyiro cyaryo cyiyongereye ubwo ryegukanaga imyanya itandatu muri guverinoma y’ubumwe ihuriweho n’amashyaka menshi

basabye ko ingabo za Afurika y’Epfo zikurwa muri RDC bwangu Read More »

Princess Sheikha w’ i Dubai yatandukanye n’umugabo we

Umukobwa w’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bisa nk’aho yatangaje gatanya ye ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwavuye kuri account iri verified ya Instagram y’Igikomangomakazi Sheikha Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum bwavuze ko ashyize iherezo ku mubano we n’umugabo we, agira ati: “Ndatangaza ko twatandukanye.” Nta bisobanuro byatanzwe n’umugabo we Sheikha

Princess Sheikha w’ i Dubai yatandukanye n’umugabo we Read More »

Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo kibuza imyigaragambyo muri Nairobi

Kuri uyu wa Kane, Igipolisi cya Kenya cyagerageje guhagarika imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi gusa urukiko rwitambitse iki cyemezo. Polisi yashyizeho iryo tegeko ivuga ko imyigaragambyo yahitanye nibura abantu 50 kuva yatangira hashize ukwezi, yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Impirimbanyi zimwe zari zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika

Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo kibuza imyigaragambyo muri Nairobi Read More »

u Rwanda yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori

Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori, mu rwego rwo kuyigoboka kubera amapfa ayugarije. Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byugarijwe n’amapfa akomeye yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Bugingo Emmanuel ni we

u Rwanda yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori Read More »

Umwami wo muri Uganda yimwe visa

Guverinoma ya Namibia, tariki ya 17 Nyakanga 2024 yanze ubusabe bwo kongeresha visa y’Umwami wa Buganda muri Uganda, Kabaka Mutebi II, uharwariye kuva muri Mata 2024 kugeza magingo aya. Muri Gicurasi ni bwo habaye imyigaragambyo kuri Ambasade ya Namibia mu Bwongereza, aho abigaragambya b’abanya-Uganda basabaga ko hagaragazwa impamvu umwami amaze muri icyo gihugu igihe kirekire.

Umwami wo muri Uganda yimwe visa Read More »

Nkusi Arthur yasoreje amasomo mu icyiciro cya gatatu muri Kaminuza

Nkusi Arthur benshi bazi muri sinema akaba n’umunyamakuru ndetse n’umuyobozi w’ibirori bitandukanye, yarangije icyiciro cya 3 cya kaminuza akaba umwe mu bahawe impamyabumenyi muri University of Essex iherereye i Londres. Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024 nibwo Nkusi Arthur yambaye ikanzu ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya University of Essex iherereye i Londres

Nkusi Arthur yasoreje amasomo mu icyiciro cya gatatu muri Kaminuza Read More »