wex24news

AMAHANGA

Visi Perezida wa Malawi Indege yarimo yaburiwe irengero

Ibiro bya Perezida muri Malawi byatangaje ko indege yari itwaye Visi Perezida w’icyo gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero. Byatangajwe ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu. Itangazo rikomeza riti “Ibiro bya […]

Visi Perezida wa Malawi Indege yarimo yaburiwe irengero Read More »

yiyahuriye mu rugendo rutagatifu i Maka

Umunya Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, bivugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia,agiye mu rugendo rutagatifu i Maka. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024. Yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse hejuru

yiyahuriye mu rugendo rutagatifu i Maka Read More »

yahakanye ibyo kugurisha ubutaka ku Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Anatole Collinet Makosso, yatangaje ko igihugu cye kitigeze kigurisha u Rwanda ubutaka bwacyo, ahubwo ko bwatijwe abashoramari kugira ngo babubyaze umusaruro. Ubundi butaka bungana na hegitari 11.500 bwatijwe Sosiyete yitwa ELEVECO ikorera muri MVL Congo kugira ngo na bwo ibukorereho imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi. Aya masezerano yateje impaka mu Banye-Congo

yahakanye ibyo kugurisha ubutaka ku Rwanda Read More »

kuva yakwinjira muri EAC ntirishyura imisanzu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntirishyura imisanzu igomba gutanga kuva yakwinjira mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba nk’umunyamuryango wa karindwi muri Werurwe 2022. Ikibazo cy’ubukererwe bukabije mu itangwa ry’imisanzu cyatangiye kugaragara kuva u Burundi bwinjira muri uyu Muryango mu 2007. Ni imyitwarire abagize Inteko ishinga amategeko yawo (EALA), by’umwihariko abo muri Kenya, Tanzania na Uganda binubiye

kuva yakwinjira muri EAC ntirishyura imisanzu Read More »

urukingo ruzarinda kanseri zose rugiye gutangira kugeragezwa

Minisitiri w’Ubuzima mu Burusiya, Mikhail Murashko yavuze ko abashakashatsi b’Abarusiya bari gusoza ubuvumbuzi bwabo bw’urukingo rwa kanseri, rufite umwihariko wo kuzafasha abafite kanseri zose, aho kuba kanseri runaka yihariye. Murashko yabitangarije mu nama yiga ku bukungu iri kubera mu Mujyi wa St. Petersburg wo mu Burusiya, hatangazwa ko rwakozwe ku bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye. Minisiri

urukingo ruzarinda kanseri zose rugiye gutangira kugeragezwa Read More »

yeguye muri Guverinoma ya Netanyahu

Benny Gantz wari muri Guverinoma ya Benjamin Netanyahu akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yeguye kuri iki Cyumweru ashinja Netanyahu kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza. Uyu mugabo uyoboye ishyaka National Unity party yari yabwiye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko nashyira hanze gahunda yo gusoza intambara bitarenze tariki 8 Kamena,

yeguye muri Guverinoma ya Netanyahu Read More »

yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ategeka ko hakorwa andi matora bitarenze tariki 30 Kamena uyu mwaka. Kuva mu 1958 ubwo u Bufaransa bwagiraga Repubulika ya Gatanu, Inteko Ishinga amategeko imaze guseswa inshuro eshanu. Byaherukaga mu 1997 ubwo igihugu cyari kiyobowe na Jacques Chirac. Macron asheshe Inteko nyuma y’aho ishyaka Rassemblement Nationale

yasheshe Inteko Ishinga Amategeko Read More »

agiye gusubira mu Burasirazuba bwo Hagati kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira

 Antony Blinken,Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu Misiri aho ari bugirane ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu, amakuru akavuga ko bigamije gusaba icyo gihugu gufungura imipaka yacyo kugira ngo cyakire umubare munini w’abatuye agace ka Gaza, kari kuberamo intambara karundura iri guca ibintu hagati ya Hamas n’Ingabo za Israel. Uru ni uruzinduko rwa

agiye gusubira mu Burasirazuba bwo Hagati kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira Read More »

yakuwe mu bagomba kwiyamamariza umwanya wa Perezida

Mahmoud Ahmadinejad wahoze ayobora Iran ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakandida batandatu bazakurwamo utorerwa kuyobora icyo gihugu. Inama nkuru izwi nka Guardian Council yanze kwemeza kandidatire ya Ahmadinejad wayoboye Iran guhera mu 2005 kugeza mu 2013. Mu bemejwe nta mugore urimo cyangwa se umuntu ukomeye mu batavuga rumwe na Leta, uri guhabwa amahirwe ni uwahoze ari meya

yakuwe mu bagomba kwiyamamariza umwanya wa Perezida Read More »