wex24news

AMAHANGA

Israel yemeje ko yishe Yahya Sinwar wayoboraga Hamas

Leta ya Israel yatangaje ko Ingabo zayo zishe Yahya Sinwar wayoboraga abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu Ntara ya Gaza muri Palestine. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, wavuze ko ibitero by’ingabo zabo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, byahitanye Yahya Sinwar wayoboraga abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Ati” Umucurabwenge wari inyuma […]

Israel yemeje ko yishe Yahya Sinwar wayoboraga Hamas Read More »

Visi Perezida wa Kenya yegujwe ari mu bitaro

Abasenateri ba Kenya baguje Visi Perezida Rigathi Gachagua ahari ngo yiregure ku byo yaregwaga nyuma y’uko umunyamategeko we avuze ko yajyanywe mu bitaro. Mu itora ryarangiye nyuma ya saa tanu n’ijoro muri Kenya, abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu muri 11 yaregwaga. Mu kirego cyo kumweguza, Gachagua yashinjwe ibyaha birimo guhonyora

Visi Perezida wa Kenya yegujwe ari mu bitaro Read More »

Tshisekedi yanze kwakira intumwa ya EU

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi aherutse kwanga kwakira Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, Johan Borgstam, mu gihe byari byitezwe ko bagomba kugirana ibiganiro. Mu Ntangiriro z’Ukwakira 2024 nibwo Johan Borgstam watangiye inshingano ze muri Nyakanga 2024, yageze i Kinshasa muri RDC, mu ruzinduko rwagombaga

Tshisekedi yanze kwakira intumwa ya EU Read More »

Emmanuel Macron na Netanyahu ntibavuga rumwe kubera liban

Guterana amagambo hagati ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, gukomeje gufata indi ntera bapfa Libani. Kuva tariki 23 Nzeri 2024, ingabo za Israel zatangije ibitero muri Liban ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, byaje no kugwamo na Hassan Nasrallah wayoboraga uwo mutwe. Ibitero bya Israel byaje kwaguka ndetse ingabo

Emmanuel Macron na Netanyahu ntibavuga rumwe kubera liban Read More »

Imodoka ihetse lisansi yaturitse ihitana abasaga 90

Polisi yemeje ko byibuze abantu 94 bapfuye abandi 50 barakomereka muri Nigeria. Bivugwa ko abaturage bari bateraniye hafi y’ikigega cyaguye batangira kuyora lisansi yamenetse . Kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024, Igipolisi cyo muri Nigeria cyemeje ko byibuze abantu 94 bapfuye abandi 50 barakomereka. Ibi byabereye mu majyaruguru ya Leta ya Jigawa ku

Imodoka ihetse lisansi yaturitse ihitana abasaga 90 Read More »

Patrick Muyaya yagaragaje ko FDLR idateye ikibazo ku mutekano w’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR udashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe intumwa za RDC n’iz’u Rwanda zihurira i Luanda muri Angola, hateguwe gahunda ihuriweho yo gusenya FDLR, umutwe ukorana n’ingabo za RDC mu burasirazuba bwayo. Iyi gahunda yateguwe na Angola yashyigikiwe n’u Rwanda, RDC yo

Patrick Muyaya yagaragaje ko FDLR idateye ikibazo ku mutekano w’u Rwanda Read More »

U Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara 

Raporo y’Ikigo Global Hunger Index yasohotse mu cyumweru gishize, yashyize u Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara iteye ubwoba. Ni raporo yasohotse ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira. Ni umwaka wa gatatu wikurikiranya u Burundi buyobora urutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara kurusha ibindi. Ibihugu bitandatu ku Isi ni byo biri

U Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara  Read More »

Trump yemereye Elon Musk umwanya muri Guverinoma natsinda amatora

Donald Trump yatangaje ko niyongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azashyira umunyemari Elon Musk muri Guverinoma ye. Ni amakuru Trump yatangaje mu kiganiro Sunday Morning Futures gica kuri Televiziyo ya FOX. Trump yavuze ko Elon Musk ari umucuruzi w’akataraboneka akaba n’umuhanga mu bijyanye no kugabanya amafaranga ibigo bishobora mu bikorwa runaka hagamije kuzamura

Trump yemereye Elon Musk umwanya muri Guverinoma natsinda amatora Read More »

abayobozi ba iran bafatiwe ibihano na EU

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Iran, bashinjwa kugurisha intwaro mu Burusiya. Mu bafatiwe ibihano harimo Minisitiri w’Umutekano Wungirije, Seyed Hamzeh Ghalandari ndetse na Sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu ndege muri icyo gihugu. EU yatangaje ko ibyo bihano byatanzwe kubera ko u Burusiya bwemerewe kugura intwaro kandi ari izo kujya

abayobozi ba iran bafatiwe ibihano na EU Read More »

Ukraine irashinjwa guha drones inyeshyamba

Ukraine yahakanye ibivugwa ko yahaye indege za drones inyeshyamba zirwana n’Ingabo za Mali hamwe n’abacanshuro bashyigikiwe n’u Burusiya. Ibi bibaye nyuma y’uko ikinyamakuru Le Monde gikorera mu mujyi wa Paris kivuze ko indege zitagira abadereva zo muri Ukraine zifasha inyeshyamba z’Aba-Tuareg “zungukirwa n’inkunga y’ibanga ariko ifatika ya Kyiv”. Guverinoma iyobowe na Mali yahagaritse ubufatanye bwari

Ukraine irashinjwa guha drones inyeshyamba Read More »