wex24news

AMAKURU

Hagiye gukusanywa ibimenyetso bishya mu rubanza ku iyicarubozo muri za gereza

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru rugiye gukusanya ibimenyetso bishya mu rubanza rw’abantu 18, barangajwe imbere na Innocent Kayumba wakatiwe imyaka 15 y’igifungo, bashinjwa gukora ibyaha by’iyicarubozo byakorewe muri gereza zitandukanye. Ibimenyetso bishya umucamanza ashaka gukusanya ngo bishingiye ku makuru abaregwa bamubwiye ko bashaka kumuha batatanze ku rwego rwa […]

Hagiye gukusanywa ibimenyetso bishya mu rubanza ku iyicarubozo muri za gereza Read More »

Yatawe muri yombi kubera umuturage wapfiriye mu rugo

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umukecuru w’imyaka 60 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, nyuma y’uko mu rugo rwe hapfiriye umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yari yahaje ngo uwo mukecuru amusengere. Abaturanyi b’uwo mukecuru babwiye TV1 ko ku itariki 19 Ugushyingo 2024 babonye uwo nyakwigendera azanywe n’umugore mu rugo rw’uwo mukecuru,

Yatawe muri yombi kubera umuturage wapfiriye mu rugo Read More »

Uwafungiwe Jenoside yagaragaje ko Hategekimana Philippe ‘Biguma’ arushya Urukiko nkana

Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 13 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma arushya ubutabera nkana. Tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, nibwo rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana Manier wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu. Bumwe mu buhamya bwumviswe tariki 18 Ugushyingo

Uwafungiwe Jenoside yagaragaje ko Hategekimana Philippe ‘Biguma’ arushya Urukiko nkana Read More »

Urubyiruko rwasabwe kumenyekanisha isura nyayo y’Igihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza isura nyayo y’Igihugu no kumenyesha urungano rwabo rwaheze ishyanga kubera ababyeyi babo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amateka aboneye aho kubareka ngo bayagoreke. Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro amahumbezi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, cyahuriyemo

Urubyiruko rwasabwe kumenyekanisha isura nyayo y’Igihugu Read More »

Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo muri Zimbabwe

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe. İyi Sosiyete yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Iki cyerekezo ni icya munani RwandAir yerekejeho amaso mu rugendo rwayo rwo kuba ikigo cya mbere gitwara imizigo mu Karere. Ni nyuma

Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo muri Zimbabwe Read More »

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yasuye Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza. Ni mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, arimo muri Repubulika ya Centrafrique. DIGP Ujeneza yashimiye aba Bapolisi b’u

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yasuye Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique Read More »

RIB yaburiye abanyamakuru ba Siporo

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, abasaba kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikebutse ngo bazigorore, hari izishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera. Hamaze iminsi humvikana guterana amagambo mu banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, ndetse bamwe mu babikurikiranira hafi, bakaba bari bavuze ko na bo RIB ikwiye gutungamo itoroshi.

RIB yaburiye abanyamakuru ba Siporo Read More »

Abantu babiri bafashwe binjiza mu Gihugu magendu y’imyenda ya caguwa

Abantu babiri bafatiwe mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjiza mu Gihugu magendu y’imyenda ya caguwa, ubwo bari bayitwaye mu modoka saa munani z’ijoro. Aba bafashwe, barimo uw’imyaka 43 n’undi wa 22, aho bari bafite amabalo 16 y’imyenda ya caguwa binjizaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bafatiwe mu Mudugudu

Abantu babiri bafashwe binjiza mu Gihugu magendu y’imyenda ya caguwa Read More »

ukekwa kwica Nduwamungu wari wararokotse Jenoside yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi ukekwaho kwica nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uniyemerera ko ari we wabikoze, runatangaza bimwe mu byo yavugiye mu ibazwa rye. Ni nyuma yuko hari abatawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, wishwe ku wa Kane

ukekwa kwica Nduwamungu wari wararokotse Jenoside yatawe muri yombi Read More »

Urukiko rwarekuye abasore bakekwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa

Abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe. Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hakurikijwe icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabye ko barekurwa kubera ko nta bimenyetso bihagije bituma bakomeza gufungwa. Yagize ati “Ubushinjacyaha bwatanze icyifuzo cy’uko barekurwa hakurikijwe ingingo ya 91 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, hanyuma urukiko rwakira icyo cyemezo

Urukiko rwarekuye abasore bakekwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa Read More »