wex24news

AMAKURU

Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho Marburg yaturutse

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyamaswa y’agacurama. Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro we n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, bagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga

Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho Marburg yaturutse Read More »

Musonera yasabiwe gukomeza gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Musonera Germain washakaga kuba Umudepite mu Nteko Ishingamategeko, yongererwa iminsi 30 y’igifungo. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba gifite ishingiro, rutegeka ko Musonera akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe iki cyemezo nyuma yuko Musonera ajuririye icyemezo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze

Musonera yasabiwe gukomeza gufungwa iminsi 30 Read More »

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, (Meteo Rwanda), cyateguje ko hagati ya tariki 17 na 21 Ukwakira 2024 hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu. Mu Itangazo ryasohowe n’iki kigo rivuga ko “ Dushingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bimenyetso by’iteganyagiye bigaragaza kwiyongera kw’imvura.”

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi Read More »

Ubushinjacyaha bwajuririye igihano Dr Rutunga yakatiwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butishimiye igihano cyahawe Dr Rutunga Venant ,woherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi, uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside . Ubushinjacyaha butishimiye icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aho Dr Venant Rutunga yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20. Uruhande rwa Dr Rutunga narwo ruvuga

Ubushinjacyaha bwajuririye igihano Dr Rutunga yakatiwe Read More »

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Manzi

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kudaha agaciro icyifuzo cyo kurekurwa cya Manzi Sezisoni akurikinyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibyaha akekwaho bishingiye ku kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga. Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Manzi Read More »

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrica bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuwa Kabiri itariki ya 15 Ukwakira 2024, bambitswe imidali y’ishimwe ku kazi bakoze kajyanye n’ubutumwa bw’uwo muryango. Umuhango wo kwambika imidali abo bapolisi bagize itsinda RWAFPU 3-2 rikorera mu mujyi wa Bangassou, wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’abapolisi mu gace

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrica bambitswe imidali Read More »

Polisi yatangaje ko ibivugwa mu Ntara y’Iburasirazuba ari ibinyoma

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari abacengezi bateza umutekano mucye mu Ntara y’Iburasirazuba, ari ibinyoma, ahubwo ko bikwirakwizwa n’abasanzwe bakora ibikorwa bitemewe ndetse bakanahohotera abaturage ngo babacecekeshe ntibabatangeho amakuru. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko

Polisi yatangaje ko ibivugwa mu Ntara y’Iburasirazuba ari ibinyoma Read More »

Dosiye ya bishop jean bosco n’umugore we yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye y’umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, baherutse gutabwa muri yombi, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha ku wa 14 Ukwakira 2024. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry wemeje ko dosiye yabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha aho bakurikiranyweho ibyaha bitatu. Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi

Dosiye ya bishop jean bosco n’umugore we yagejejwe mu Bushinjacyaha Read More »