wex24news

AMAKURU

Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye

Munyangeyo Dieudonné Kennedy wari Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda yeretswe umuryango nyuma y’imyitwarire idahwitse irimo kwiba amazi y’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura, WASAC. Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, nibwo Munyangeyo yanditse ibaruwa isezera ku buyobozi bwa Televiziyo y’Igihugu. Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa RBA, rigaragaza ko uyu mugabo wari umaze igihe kitari […]

Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye Read More »

Inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa yine y’ijoro ,Inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye Kigali Today ko “Hari igice cyafashwe n’inkongi cy’iyo Hoteli, ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuyizimya burimo burakorwa. Ibindi birebana na yo turacyabikurikirana.” Amakuru

Inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura. Read More »

u Rwanda rwakiriye izindi doze 1 000 z’inkingo za Marburg

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko u Rwanda rwakiriye izindi doze 1 000 z’inkingo za Marburg zaje zisanga izindi ruherutse kwakira zitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika ‘Sabin Vaccine Institute’. Izi nkingo zakiriwe n’u Rwanda mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda. MINISANTE ivuga ko izi nkingo zakiriwe mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda

u Rwanda rwakiriye izindi doze 1 000 z’inkingo za Marburg Read More »

Umugabo yicishije umugore we ifuni

Muhawenimana Claude wo mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Munezero w’imyaka 24 amukubise ifuni. Umuturanyi w’uyu muryango, yabwiye Imvaho Nshya ko, babanaga badasezeranye, bafitanye abana 2, bakaba bahoranaga amakimbirane y’urudaca, umugore ashinja umugabo kumuca inyuma, ubusinzi bukabije no kwaya umutungo

Umugabo yicishije umugore we ifuni Read More »

Umuyobozi wa SONARWA akurikiranyweho kunyereza asaga Miliyoni 117 Frw

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu ndetse na Aisha Uwamahoro wari umucungamutungo wa Hotel Nobilis isanzwe ari iya Sonarwa, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw. Aba bombi batawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bombi

Umuyobozi wa SONARWA akurikiranyweho kunyereza asaga Miliyoni 117 Frw Read More »

mu mugezi wa Karundura habonetse umurambo w’umubyeyi

Mu Mudugudu wa Bizenga,Akagari ka Kibogora Umurenge wa Kanjongo, habonetse umurambo w’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko asanzwe mu mugezi wa Karundura. Uyu mubyeyi witwa Nyirahirwa Dancilla w’imyaka 47, umurambo we wabonetse muri uyu mugezi kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa tatu n’igice za mugitondo. Amakuru ducyesha UMUSEKE

mu mugezi wa Karundura habonetse umurambo w’umubyeyi Read More »

U Rwanda rwamaze impungenge abarusura

U Rwanda rwamaze impungenge abarusura bava mu mahanga ko nta cyo bakwiye kwikanga kuko ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Marburg zafashwe kandi zitabangamira imirimo yabo. Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu guhashya icyo cyorezo harebwa aho abacyanduye bagikuye.

U Rwanda rwamaze impungenge abarusura Read More »

Congo n’u Rwanda byateye intambwe kuri gahunda yo kurandura FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byateye intambwe aho byemeranyije umugambi wo kurandura FDLR. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo bahuriye i Luanda mu biganiro bigamije gushaka amahoro y’Akarere. Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner bahuriye i Luanda, ibiganiro bya gatanu byo ku

Congo n’u Rwanda byateye intambwe kuri gahunda yo kurandura FDLR Read More »

Umukozi w’Umurenge yafunzwe kubera ruswa y’ibihumbi 40 Frw

Umukozi w’Umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’umuturage ingana n’ibihumbi 40 Frw. RIB yafunze umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka (Land manager) mu Murenge wa Ruheru witwa NTEZIRYAYO JONATHAN w’imyaka 39 akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Amakuru avuga

Umukozi w’Umurenge yafunzwe kubera ruswa y’ibihumbi 40 Frw Read More »

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yitabye Imana

Ambasaderi akanaba Col (Rtd) Karemera Joseph wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024. Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi ndetse n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yabaye kandi Minisitiri wa mbere w’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Karemera wanabaye mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kuzivamo afite ipeti

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yitabye Imana Read More »