wex24news

AMAKURU

Ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibirori byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, byo Kwita Izina abana b’Ingagi, byasubitswe. Ni ibirori byari bigiye kuba ku nshuro ya 20, aho abana b’Ingagi 22 bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize, bagombaga guhabwa amazina, mu mu hango wari kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara […]

Ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byasubitswe Read More »

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ari mu Budage

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze mu Budage aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, agaragariza abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024 Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ari mu Budage Read More »

abanyeshuri bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa bahembwe

Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bahembye abana icyenda, biga ku kigo cy’amashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu bakoze barinda ko ibendera ry’Igihugu rigwa hasi kubera umuyaga n’imvura. Abo bana baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo

abanyeshuri bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa bahembwe Read More »

Abanduye virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024 habonetse abandi bantu barindwi banduye icyorezo cya Marburg, bituma abamaze kugaragaraho icyo cyorezo bose hamwe baba abantu 56. Kuri uwo munsi nta wakize nta n’uwapfuye, abamaze gukira bose hamwe bakomeza kuba abantu umunani. Abarimo kuvurwa ni 36, abo cyahitanye ni 12 biganjemo abakozi bo

Abanduye virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi Read More »

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli  byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kugabanuka nkuko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro,RURA . Itangazo ry’ Uru rwego ryo kuri uyu wa Kabiri, rigaragaza ko litiro ya lisansi izajya igura 1,574Frw ivuye kuri 1,629Frw mu gihe litiro ya mazutu ari 1,576Frw ivuye ku 1,652Frw. Muri

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli  byagabanutse Read More »

RIB iratangaza ko kugoreka amateka bivamo ibyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bivamo ibyaha bityo rugasaba abarimu bigisha amateka kurushaho gusobanukirwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, mu kiganiro yahaye icyiciro cya kane cy’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu mahugurwa i

RIB iratangaza ko kugoreka amateka bivamo ibyaha Read More »

Hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza mashya ajyanye no gukumira virusi ya Marburg mu nsengero no mu misigiti arimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura n’ibindi. Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, ryibutsa Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere gushyira ahasengerwa ingamba zijyanye no kwirinda

Hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg Read More »

U Rwanda rugiye gutangira gukingira Marbug

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, u Rwanda rutangira ibikorwa byo gukingira Icyorezo cya Marburg. Ubwo yari ari mu kiganiro n’Itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko inkingo zamaze kugera mu Rwanda, hagiye gukurikiraho gukingira Abanyarwanda. Akomoza kuri izi nkingo yagize ati “Zikaba zamaze kugenzurwa

U Rwanda rugiye gutangira gukingira Marbug Read More »

U Rwanda rwakiriye imikino y’Akarere ka Kane

U Rwanda rwabaye igihugu cya gatanu cyakiriye imikino y’Akarere ka Kane mu mikino ya Golf, rukaba rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe mu kurumenyekanisha mu mahanga. Ni irushanwa riteganyijwe kuba kuva ku wa Gatanu, tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024, rikazitabirwa n’ibihugu bitandatu aribyo Uganda, Kenya, Mauritius, Ethiopia, Seychelles n’u Rwanda rwakiriye. Abakinnyi bose

U Rwanda rwakiriye imikino y’Akarere ka Kane Read More »

ikigo Gilead Sciences Inc cyemereye u Rwanda umuti uvura Marburg

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti y’indwara z’ibyorezo zitandukanye cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura Murburg. Icyorezo cya Murburg kimaze iminsi irenga icyumweru kigaragaye mu Rwanda, imibare iheruka ikagaragaza ko abantu batanu bakivuwe bagakira, mu gihe abahitanywe na cyo ari 11 na ho

ikigo Gilead Sciences Inc cyemereye u Rwanda umuti uvura Marburg Read More »