wex24news

AMAKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique ziyemeje guhashya ibyihebe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, bwizeje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, kugira ngo aho biri kwidegembya bihacike. Byatangarijwe mu nama nyunguranabitegekerezo ya 11 y’ibikorwa bya gisirikare yahuje itsinda ry’Ingabo za Mozambique n’iza Tanzania zihuriye mu bikorwa by’ubufatanye. Iyi nama yabereye mu mujyi wa Pemba kuri uyu wa […]

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique ziyemeje guhashya ibyihebe Read More »

Abarwayi ba Marburg biyongereyeho 2 hapfa n’undi 1

Imibare w’abantu bamaze kwandura virus ya Marburg wiyongereyeho 2 bose hamwe baba 29 hapfa n’undi 1 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024. Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kwandura indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bamaze

Abarwayi ba Marburg biyongereyeho 2 hapfa n’undi 1 Read More »

Umuturage yakubiswe n’inkuba

Mu karere ka Nyamasheke,Umugore witwa Nyirangirimana Ephrasie w’imyaka 25 y’amavuko, yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana. Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa cyenda  z’umugoroba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kajongo Cyimana Kanyogote Juvenal ,Yahamije ibyaya makuru avuga ko uwo mugore yitabye Imana akubiswe n’inkuba yamukubitiye hanze y’urugo rwe. Uyu muyobozi yasabye

Umuturage yakubiswe n’inkuba Read More »

Perezida Kagame yageze i Riga muri Latvia

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’akazi rwa mbere agiriye muri icyo gihugu, ndetse akaba na Perezida wa mbere w’Afurika ugisuye. Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro mu muhezo na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvičs, biza gukurikirwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bihuza amatsinda ahagarariye ibihugu byombi. Ibiro

Perezida Kagame yageze i Riga muri Latvia Read More »

U Rwanda rwakebuye Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yagaragaje ko akanama kawo gashinzwe umutekano muri raporo kakoze, kirengagije ubufatanye buri hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Iyi raporo irebana n’umutekano w’Uburasirazuba bwa RDC, yagejejwe ku bihugu bigize aka kanama kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, biganira ku bikubiyemo, birimo

U Rwanda rwakebuye Loni Read More »

Mount Kigali University yahagaritse amasomo y’imbonankubone

Ubuyobozi bwa Mount Kigali University bwatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Virusi ya Marburg abanyeshuri bayo bagiye kumara icyumweru bigira ku ikoranabuhanga badahura mu buryo busanzwe. Mu itangazo iyi kaminuza yashyize hanze kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, yavuze ko abarimu n’abanyeshuri bagiye kwifashisha ikoranabuhanga rya Microsoft Teams. Bakomeje bati “Amasomo yo kuva

Mount Kigali University yahagaritse amasomo y’imbonankubone Read More »

Inzego z’umutekano zarashe abakekwaho ubujura

Mu Karere ka Kamonyi, abantu babiri bari bazwiho ibikorwa by’ubujura no gufata ku ngufu, barashwe n’inzego z’umutekano, barapfa. Ibi byabaye ku wa 30 Nzeri 2024, bibera mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari Kabagesera, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi. Abaturage babwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko abarashwe n’inzego z’umutekano ari uwitwa Frank na Henock

Inzego z’umutekano zarashe abakekwaho ubujura Read More »

urubanza rwa Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside rugiye gutangira

Kuri uyu wa Kabiri, mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Eugene Rwamucyo w’imyaka 65 ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarakoreye muri Perefegitura ya Butare. Rwamucyo ni umuganga wayoboraga ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuvuzi rusange, kuri ubu hakorera Ikigo Nderabuzima mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka

urubanza rwa Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside rugiye gutangira Read More »

undi muntu umwe yishwe na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 27 harimo n’abapfuye, abari kuvurwa ni 18. Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima

undi muntu umwe yishwe na Marburg Read More »

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya

Itangazo rishyiraho abayobozi bashya ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, rigaragaraho amazina y’abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya mu nzego zitandukanye. Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya Read More »