wex24news

AMAKURU

Dosiye iregwamo Gitifu wa Mbogo muri Rulindo yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Ndagijimana Frodouald wari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, na mugenzi we Mporanyimana Eugène wari umuyobozi w’Ishuri bafatiwe hamwe. Bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura […]

Dosiye iregwamo Gitifu wa Mbogo muri Rulindo yashyikirijwe Ubushinjacyaha Read More »

Yafatanywe inyama z’ifumberi yishe muri Nyungwe

Mu Karere ka Rusizi hafungiye Munyankindi Bernardin wafatanywe bimwe mu bice by’inyama y’ifumberi yishwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, agiye kuzigurisha. Uwo mugabo w’imyaka 63, ni uwo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, yafashwe yerekeje mu Kagari ka Rasano, umugore we wari inyuma ye yikoreye ibice bisigaye yumvise ko umugabo afashwe,

Yafatanywe inyama z’ifumberi yishe muri Nyungwe Read More »

Urukiko rwategetse ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bakomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Nasagambe Fred na Gatare Gedeon Junior bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hagikorwa iperereza ku byo bakurikiranyweho, cyane ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha. Abaregwa ni Nasagambe Fred ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ndetse na Gatare Gedeon Junior ukekwaho ubufatanyacyaha

Urukiko rwategetse ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bakomeza gufungwa Read More »

africa cDC yasabye Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ingendo kubera icyorezo cya Marburg cyari cyarugaragayemo. Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo

africa cDC yasabye Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda Read More »

Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Bishop Harerimana rukomereza mu muhezo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo Umushumba wa Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, rukomereza mu muhezo. Ni ubujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamurekuye by’agateganyo. Bishop Harerimana n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no

Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Bishop Harerimana rukomereza mu muhezo Read More »

Umuryango Ibuka wamaganye ibikorwa byo gutoteza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wamaganye ibikorwa byo gutoteza abarokotse bikomeje kugaragara birimo n’abaherutse kwicwa, ukavuga ko hari n’aho byagaragaye ko ari icyaha cy’umusozi kuko hari abaturage baba barumvise abo bantu bataka, ariko bakabiceceka. Ni nyuma yuko mu mezi atatu hishwe abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Nduwamungu Pauline wishwe mu

Umuryango Ibuka wamaganye ibikorwa byo gutoteza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Read More »

Abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 78.6%

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi. MINEDUC ivuga ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga kuri 91,713, abakoze ibyo bizamini bakaba bari 91,298 bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije. MINEDUC yemereye abifuza

Abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 78.6% Read More »

abaregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha burasabira abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwali igihano cyo gufungwa burundu. Abaregwa baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bahakana icyaha baregwa bagasaba kugirwa abere. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abagabo 5 b’i Nyanza ari bo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph, Nikuze François na Rwasa Ignace, icyaha

abaregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu Read More »

U Rwanda rwerekanye uko Abatutsi batereranwe n’Umuryango Mpuzamahanga muri Jenoside

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda mu 1994 Umuryango Mpuzamahanga n’Isi bareberaga ibyabaga ntibumve n’impuruza kuri Jenoside yakorwaga. Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga ya 6 kuri Jenoside, yatangiye ejo ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 muri Kaminuza ya Sacramento yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

U Rwanda rwerekanye uko Abatutsi batereranwe n’Umuryango Mpuzamahanga muri Jenoside Read More »

Sandrine Umutoni yagaragaje uruhare rw’umuziki mu bwiyunge bw’Abanyarwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yahamije ko umuziki wabaye inkingi ya mwamba mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya Acces itegurwa na Music in

Sandrine Umutoni yagaragaje uruhare rw’umuziki mu bwiyunge bw’Abanyarwanda Read More »