wex24news

AMAKURU

U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika gutanga inkingo za Mpox

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Monkey Pox (Mpox). U Rwanda rubaye urwa mbere rwatangiye gutanga urukingo rwa Mpox muri Afurika, aho rwahereye kuri ibyo byiciro byihariye byibasiwe kurusha ibindi.  Ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara […]

U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika gutanga inkingo za Mpox Read More »

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Isao Fukushima, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abo bayobozi baganiriye ku gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bafitanye, ndetse banarebera hamwe umusaruro watanzwe n’Inama y’Abaminisiti yabereye i Tokyo mu kwezi gushize. Guverinoma y’u

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Read More »

U Rwanda rwashyikirije Zimbabwe toni 1000 z’ibigori

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iya Zimbabwe toni 1000 z’ibigori mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bibasiwe n’ingaruka z’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe bwo hejuru y’inyanja ya Pasifika buzwi nka El-Niño. Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni mu muhango wo kubitanga, bikaba

U Rwanda rwashyikirije Zimbabwe toni 1000 z’ibigori Read More »

icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri 2 i Nyamasheke cya menyekanye

Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryasobanuye ko impanuka y’imidoka yari itwaye abanyeshuri bavaga ku ishuri, babiri bakahasiga ubuzima, yatewe n’uko umushoferi yikanze uwatwaraga igare maze imodoka ikarenga umuhanda. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, mu Murenge wa Ruharambuga w’Akarere ka Nyamasheke. Umuvugizi wa

icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri 2 i Nyamasheke cya menyekanye Read More »

Mukabalisa na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena

Mukabalisa Donatille wahoze ayoboraga Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Ndangiza Hadija wari usanzwe ari muri Sena  batorewe kuba Abasenateri bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, asize aba bombi batorewe  guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe abandi babiri bazatorwa

Mukabalisa na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena Read More »

U Rwanda rwugutse icapiro rigezweho 

Mu Mujyi wa Kigali huzuye icapiro rya mbere rinini mu Rwanda ry’Ikigo ‘1000 Hills Printing and Packaging Ltd’, ryitezweho kuruhura Igihugu umutwaro wo gucapisha umubare munini w’ibitabo gikeneye mu mahanga. Iri capiro rifite imashini zigezweho zikunze kuboneka gusa mu macapiro yo ku Mugabane w’i Birayi, zifite ubushobozi bwo gucapa (printing), gutubura (multiplication) no gupakira (packaging)

U Rwanda rwugutse icapiro rigezweho  Read More »

Perezida Kagame agaragaza imiyoborere myiza nk’isoko y’ubucuruzi n’ishoramari

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza ndetse no koroshya urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byafashije mu kugira igihugu kiza mu bya mbere mu koroshya ubucuruzi n’ishoramari ku Isi. Umukuru w’Igihugu witabiriye inama irimo kubera muri Singapore, yabigarutse kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu kiganiro cyagarutse

Perezida Kagame agaragaza imiyoborere myiza nk’isoko y’ubucuruzi n’ishoramari Read More »

Umugabo akekwaho kwica  umugore we ajya kwirega kuri RIB

Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, arangije ajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ibi byabereye mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru. Eric Dushimirimana w’imyaka 25, akekwaho kwica  umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, tariki 16 Nzeri 2024 ahagana  saa mbiri z’ijoro

Umugabo akekwaho kwica  umugore we ajya kwirega kuri RIB Read More »

Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe

Impanuka y’ikirombe yishe Iradukunda Olivier ikomeretsa bikomeye mugenzi we Nsabimana Gérard. Byabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 17/09/2024. Abatabaye iyo mpanuka ikimara kuba bavuga ko bahageze babasha  kuvanamo Nsabimana Gérard, Iradukunda bari kumwe asigara mu kirombe. Abo

Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe Read More »

Umugabo yateye icyuma mugenzi we ahita atoroka

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru y’umugabo wasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika. Uwatewe icyuma yitwa Maniraguha Donat, akaba arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe uwakimuteye witwa Ndizihiwe Jean de la Paix bakunda kwita Fils, aho babanje gutongana

Umugabo yateye icyuma mugenzi we ahita atoroka Read More »