wex24news

AMAKURU

Yatawe muri yombi akekwaho gutwika Nyungwe

Mu gihe umukandara wa Nyungwe wafatwaga n’inkongi y’umuriro ku gice cy’Imidugudu ya Karambo na Gituntu, mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke hagashya hegitari 15 zose, ubwo abaturage bawuzimyaga bafatiyemo umugabo bakeka ko ari we wari umaze kuwutwika ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Iyi nkongi yamenyekanye ku Cyumweru tariki […]

Yatawe muri yombi akekwaho gutwika Nyungwe Read More »

perezida Kagame ategerejwe muri Singapore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, ategerejwe muri Singapore. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore yatangaje ko  urugendo rwa Perezida Paul Kagame rutangira uyu munsi ku wa 18-23 Nzeri 2024. Iyi Minisiteri yatangaje ko uruzinduko rwe rugamije kurushaho kunoza umubano nk’ibihugu bihurira mu ihuriro ry’ibihugu bito, Forum

perezida Kagame ategerejwe muri Singapore Read More »

yatawe muri yombi akekwaho kwiyita umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa yiyita umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) akaka ruswa abaturage. Byabereye mu Murenge wa Butare ku wa 17 Nzeri 2024, nyuma y’uko abaturage bagize amakenga kuri uyu mugabo w’imyaka 40, bagatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi. Mu mirenge

yatawe muri yombi akekwaho kwiyita umukozi wa REG Read More »

Abarimu basaga 2000 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye guhugurwa

Abarimu 2,949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Rutsiro batangiye guhugurwa ku myigishirize y’amateka y’u Rwanda by’umwihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amahugurwa arimo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ejo ku wa Mbere tariki 16

Abarimu basaga 2000 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye guhugurwa Read More »

Banki y’Isi iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,6%

Banki y’Isi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,6% hagati y’umwaka wa 2024 na 2026. Yabigaragaje ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, mu Isesengura rya 23 yakoze ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere mu myaka ishize ndetse n’uko ibona buzagenda mu gihe kiri imbere. Ni isesengura ryibanze ku

Banki y’Isi iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,6% Read More »

U Rwanda na Liberia biyemeje kwagura ubufatanye

Ibihugu by’u Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Ni ibyaganiriwe kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakiraga Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere ry’Ubukungu muri Liberia, Dr. Ibrahim Nyei. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse kuri X ko ” Mu nama

U Rwanda na Liberia biyemeje kwagura ubufatanye Read More »

Minisitiri Nduhungirehe yatunguwe n’uburyarya bwa DRC 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora Jenoside. Minisitiri Nduhungirehe yagize ati, “Niba Leta ya DRC ishaka guha ubwisanzure

Minisitiri Nduhungirehe yatunguwe n’uburyarya bwa DRC  Read More »

RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Afurika y’Epfo

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko igiye guhagarika ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, ariko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Ukwakira 2024. Itangazo ryashyizwe hanze na RwandAir ntiryasobanuye impamvu z’iki cyemezo ariko abagenzi bafite

RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Afurika y’Epfo Read More »

’Stations’ za Lisansi zitujuje ibisabwa zigiye gusenywa

Mu minsi ya vuba, Stations za Lisansi zimwe zo mu Mujyi wa Kigali zigomba gusenywa kuko aho zubatswe hatujuje ibisabwa, ndetse mu gihe kiri imbere, amabwiriza mashya agenga imyubakire ya Stations za Lisansi, azavugururwa, kugira ngo hacibwe akajagari kari muri iri shoramari. Ubu kubaka Stations za Lisansi, ni rimwe mu ishoramari abantu bafite amafaranga bari

’Stations’ za Lisansi zitujuje ibisabwa zigiye gusenywa Read More »

Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we 

Mu Mudugudu wa Rutonde mu kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana avuga ko umwana w’imyaka 14 yaraye yishe mugenzi w’imyaka 17 amukubise inkoni mu mutwe. Umwe mu batuye ahitwa mu Bitare bya Rutonde avuga ko uwo mwana w’umuhungu wari warataye ishuri yishe mugenzi witwa Katabarwa Jean Bosco wari ufite imyaka

Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we  Read More »