wex24news

AMAKURU

Ibyumba by’amasengesho ntibyemewe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashimangiye ko ibyumba by’amasengesho no gusengera mu ngo bitemewe mu Rwanda, bwongera kwihanangiriza ababikora ko bazabiryozwa n’amategeko. Ni mu gihe harimo gusozwa ubugenzuzi bukorwa ku nsengero n’imisigiti byose bibarizwa mu Rwanda ndetse n’ahandi hasengerwa hose, ahagezurwa ko byujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo hirindwe ko byashyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga. Guhera […]

Ibyumba by’amasengesho ntibyemewe mu Rwanda Read More »

mu 2030 imodoka zitwara abagenzi 20% zizaba zikoresha amashanyarazi

U Rwanda mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imyuka mibi yanduza ikirere ruteganya ko mu 2030 ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Abasesenguzi b’ibijyanye n’ibidukikije ndetse n’abashoramari mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga, bavuga ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari kimwe mu bigabanya imyuka yanduye yangiza ikirere.

mu 2030 imodoka zitwara abagenzi 20% zizaba zikoresha amashanyarazi Read More »

MONUSCO Yagoretse ibyavugiwe muri Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakosoye Ubuyobozi bw’Ubutumwa bwa Loni, MONUSCO bwashatse kwerekana ko u Rwanda ruri mu ntambara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri Nduhungirehe n’izindi ntumwa za guverinoma y’u Rwanda zamuherekeje tariki ya 30 Nyakanga 2024 bahuriye i Luanda n’abahagarariye RDC na Angola, mu biganiro byo gukemura amakimbirane yatutumbye hagati

MONUSCO Yagoretse ibyavugiwe muri Angola Read More »

Imiryango 14  yubakiwe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 65 Frw

Imiryango 14 yo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yahoraga itabaza kubera inzu zishaje yabagamo, ubu iri mu byishimo nyuma y’uko yubakiwe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 65 Frw, ikazituzwamo inazisangamo ibikoresho byose byo mu rugo. Mu bihe bitandukanye

Imiryango 14  yubakiwe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 65 Frw Read More »

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasuye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, abagezaho ubutumwa burimo ubwo kubagaragariza uko umutekano wifashe mu karere. Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024 nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru w’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Maj Vincent Nyakarundi yasuye

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasuye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique Read More »

Twiyemeje kongera umubare w’abaganga, ariko twongera n’ireme ry’ubuvuzi 

Abanyeshuri 54 bo mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yigisha ibijyanye n’ubuvuzi. Abo banyeshuri bagize icyiciro cya cyenda kirangije muri Master of Science in Global Health Delivery (MGHD) bakaba

Twiyemeje kongera umubare w’abaganga, ariko twongera n’ireme ry’ubuvuzi  Read More »

Polisi yarohoye imodoka yaguye mu kiyaga cya Burera

Polisi y’u Rwanda yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije KigaliToday, ku gicamunsi cyo ku itariki ya mbere Kanama 2024, nibwo iyo modoka yaguye mu kiyaga

Polisi yarohoye imodoka yaguye mu kiyaga cya Burera Read More »

Abataramenyekana batemye insina 102 z’umuturage

Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Nyamasheke, biraye mu rutoki rw’umuturage batemamo insina 102, bamenagura n’ibirahure by’inzu ye. Ni igikorwa cyamenyekanye ku wa 2 Kanama mu Mudugudu wa Gikuyu mu Kagari ka Ninzi, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke. Ni mu gihe inzu y’uyu muturage witwa Ingabire Jean Pierre yamenwe ibirahure iri mu

Abataramenyekana batemye insina 102 z’umuturage Read More »

Zion Temple Celebration Center, ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center, ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, itorero riyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza  rimaze rishinzwe. Ni isabukuru izahuzwa n’igiterane Africa Haguruka, kigiye kuba ku nshuro yayo ya 25, icyo giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 aho hazajya haba ibiterane by’ububyutse ndetse

Zion Temple Celebration Center, ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Read More »

yatwitse inzu “avuga ko umugabo we yinjije indaya”

Mu karere ka Nyanza umugore yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu irimo umugabo we avuga ko ashaka kumutwikana n’indaya. Uwatawe muri yombi yitwa Mukandamage Alphonsine arakekwaho gutwika urugo n’inzu n’ibiyirimo by’umugabo we witwa Antoine NSHIMIYIMANA. Bikekwa ko uwatawe muri yombi yakekaga ko muri iyo nzu yatwitse harimo indaya n’umugabo we. Uwakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE

yatwitse inzu “avuga ko umugabo we yinjije indaya” Read More »