wex24news

AMAKURU

Amb. Kayonga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kazakhstan

Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya yatangaje ko Amb. Charles Kayonga yatanze izo mpapuro kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, mu biro bya Perezida wa Kazakhstan bizwi nka Akorda Residence muri Astana. Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko mu 2023. Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda […]

Amb. Kayonga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kazakhstan Read More »

Umusore yafatiwe mu cyuho asambanya inka 

Ndikumana Enock w’imyaka 19, wo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo, akekwaho gusambanya inka y’umuturanyi wabo imaze umwaka n’igice ivutse. Nk’uko umwe mu baturage bamuguye gitumo akanaba umwe mu bamujyanye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo yabibwiye Imvaho Nshya,

Umusore yafatiwe mu cyuho asambanya inka  Read More »

Imashini yi kwifashishwaga mugukora umuhanda yakoze impanuka

Imwe mu mashini ziri kwifashishwa mu gukora umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma Bugesera yakoze impanuka, umugabo w’imyaka 43 wari uyitwaye yitaba Imana mu gihe abandi babiri barimo n’umuturage bajyanywe mu bitaro bya Kibungo nyuma yo gukomereka. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ibera mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari

Imashini yi kwifashishwaga mugukora umuhanda yakoze impanuka Read More »

RwandAir yasubitse ingendo zayo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, RwandAir bwatangaje ko bwasubitse ingendo zayo zerecyezaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta International kuri uyu wa Gatatu, kubera imyigaragambyo yaramukiye kuri iki Kibuga. Iyi myigaragambyo yaramukiye kuri Jomo Kenyatta International Airport mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, nyuma yuko Guverinoma ya Kenya

RwandAir yasubitse ingendo zayo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya Read More »

ubworozi bw’amagweja bubinjiriza miliyoni 74 Frw ku mwaka

Ubworozi bw’amagweja, bugikorwa n’abatari benshi mu Rwanda, bukomeje guhindurira ubuzima ababwitabiriye barimo abanyamuryango ba Koperative Isonga mu Majyambere ibarizwa mu Karere ka Gatsibo.  Abanyamuryango b’iyi Koperative ni 56 bavuga ko ubu bworozi bubinjiriza impuzandengo ya miliyoni zisaga 74 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe, aho buri munyamuryango aba yinjije asaga miliyoni 1,3 Frw. Amagweja,

ubworozi bw’amagweja bubinjiriza miliyoni 74 Frw ku mwaka Read More »

Dosiye ya Pasiteri Ntambara yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Pasiteri Ntambara Felix wigeze kuba Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ nubwo atakibarizwa muri iri torero, yagejejwe mu Bushinjacyaha. Uyu mugabo aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye

Dosiye ya Pasiteri Ntambara yagejejwe mu Bushinjacyaha Read More »

Ibigo by’amashuri 47 byafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasobanuye imvano y’icyemezo cyo gufunga ibigo by’amashuri 49 byigenga bitari byujuje ibisabwa nyamara byaratangiye “kwigisha abana b’u Rwanda.” Umwaka mushya w’amashuri wa 2024-2025 watangiye ku wa 9 Nzeri 2024. Mu gihe bamwe batangiye amashuri, hari ibigo 47 byo mu Karere ka Rubavu byiganjemo iby’amashuri y’inshuke byafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Umuyobozi w’Akarere

Ibigo by’amashuri 47 byafunzwe Read More »

Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango w’abantu 7

Inzu y’umuryango w’abantu 7 wa Rwamuhizi David utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka hakekwa batiri ya telefoni nk’intandaro yayo.  Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, ubwo umugabo yari mu rugo wenyine umugore n’abana batanu bafitanye badahari, inzu, igikoni n’ubwiherero byose byahiye birakongoka.  Abaturage bagerageje kuzimya umuriro

Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango w’abantu 7 Read More »

Rachid yasabiwe gufungwa imyaka 14

Ubushinjacyaha bwasabiye Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye kuri YouTube gufungwa imyaka 14. Rachid mu rukiko ntiyigeze yiregura icyaha ku kindi, ariko yasabye ko yarekurwa. Yavugaga ko ntawamureze ahubwo we yari yiteguye kurega umushinja ko yiyitirira Ubushinjacyaha. Byari biteganyijwe ko Hakuzimana Abdoul Rachid atangira kwiregura icyaha ku kindi, gusa ahawe umwanya ngo yiregure siko yabigenje. Hakuzima Abdoul

Rachid yasabiwe gufungwa imyaka 14 Read More »

Musonera Germain yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Musonera Germain, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga. Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yakuwe kuri urwo rutonde

Musonera Germain yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 Read More »