wex24news

AMAKURU

Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko Marburg yarangiye mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko imibare ihari igaragaza ko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi cyaribasiye u Rwanda cyarangiye. Yabigarutseho mu kiganiro ngarukacyumweru gitegurwa n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, kiba kigamije kugaragaza uko icyorezo cya Mpox n’ibindi bibazo by’ubuzima bihagaze ku Mugabane. Minisitiri Sabin Nsanzimana wari watumiye muri iki kiganiro, […]

Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko Marburg yarangiye mu Rwanda Read More »

RDF yagize icyo isezeranya imiryango y’abishwe n’umusirikare

Ubuyobozi bwa RDF bwitandukanyije n’umusirikare uherutse kwica arasiye abaturage mu Kabari mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, bwizeza ubufasha imiryango y’ababuriye ubuzima muri ibi byago, ku buryo mu gihe cya vuba izagira icyo ikorerwa mu kubafata mu mugongo. Iri sanganya ryabaye mu rukerera rwa hirya y’ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Kagari

RDF yagize icyo isezeranya imiryango y’abishwe n’umusirikare Read More »

Abasore umunani bacyekwaho ubujura batawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Muganza, mu Mudugudu wa Nyabirondo, Polisi y’Igihugu yahakoze umukwabo, ifata abasore umunani bakekwaho ubujura butandukanye bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura, gukoresha ibiyobyabwenge n’urugomo. Abafashwe bafatanywe na zimwe mu

Abasore umunani bacyekwaho ubujura batawe muri yombi Read More »

Salongo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gufunga Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rurangirwa Wilson ukorera mu Karere ka Bugesera avuga ko avura indwara zitandukanye,

Salongo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Read More »

abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET’ giherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, bakekwaho kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage, bikekwa ko aricyo cyateye urupfu rw’umwe mu banyeshuri bakinyweye. Abatawe muri yombi ni Soeur Kasine Marcianne ari nawe Muyobozi wa Saint Christopher TVET, Iribagiza

abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET batawe muri yombi Read More »

Batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore ku gahato batawe muri yombi

Polisi mu Karere ka Ruhango, yataye muri yombi abasore batatu bakekwaho kwiba umugore w’imyaka 58 bakanamusambanya ku gahato. Uyu mugore w’imyaka 58 y’amavuko ari gusaba ubufasha, yabwiye TV1 ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’umujura wari wazanye n’abandi babiri. Ibi ngo byabaye mu ijoro rya taliki 11 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Byemveni, Akagari ka

Batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore ku gahato batawe muri yombi Read More »

Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, i Baku muri Azerbaijan, ahakomereje imirimo y’Inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kubungabunga ibidukikije izwi

Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe – Perezida Kagame Read More »

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Karere

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi mu bihugu bya Afurika 23 n’u Rwanda rurimo, Zarau Kibwe, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’impande zombi. Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2024 ubwo Zarau Kibwe yagiriraga uruzinduko mu Rwanda. Urugendo rwe

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Karere Read More »

Abapolisi 34 basoje amahugurwa y’ubuyobozi n’ubunyamwuga

Abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, basoje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo, amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y’igipolisi cy’umwuga. Ni amahugurwa y’icyiciro cya 14, yaberaga mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, yitabiriwe n’abapolisi batoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi, mu

Abapolisi 34 basoje amahugurwa y’ubuyobozi n’ubunyamwuga Read More »

RIB yataye muri yombi Gitifu Ndagijimana

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard. Ndagijimana yari amaze iminsi yumvikana mu makimbirane yamuhanganishije n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wanze kumusubiza mu kazi nyuma y’uko Komisiyo y’abakozi ba Leta ibimutegetse, ariko ntihagire igikorwa. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira

RIB yataye muri yombi Gitifu Ndagijimana Read More »