wex24news

AMAKURU

Umuhanda Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kubera impanuka

Polisi y’u Rwanda, RNP yatangaje ko umuhanda Kigali- Musanze utakiri nyabagendwa, bitewe n’impanuka yabereye i Shyorongi igafunga umuhanda wose. Ni amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2024 ibinyujije kuri X. Yagize iti “Turamenyesha abantu ko kubera impanuka yabereye i Shyorongi, umuhanda Kigali- Musanze wabaye ufunzwe by’agateganyo.” RNP yasabye abakoreshaga uwo muhanda […]

Umuhanda Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kubera impanuka Read More »

ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryarafunzwe

Bamwe mu bo Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bakoreye ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro ryo muri uyu Murenge rya Musenyeri Mutabazi Anastase, none ryarafunze, bakaba bibaza uwo bazishyuza kuko banamenye ko rinafitiye Banki umwenda. Aba bakoreye ishuri ryitiriwe Mutagatifu Anastase Gahara TVET School riri mu Kagari ka Nyagasenyi aho bavuga ko ari irya

ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryarafunzwe Read More »

Dosiye y’uwari ugiye kuba Umudepite yageze mu bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko , yamaze gushyikrizwa ubushinjacyaha. Musonera Germain w’imyaka 59 yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi . Uyu wari ugiye kuba Intumwa ya Rubanda akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo

Dosiye y’uwari ugiye kuba Umudepite yageze mu bushinjacyaha Read More »

Hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika

Abapolisi 36 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.  Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego

Hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika Read More »

MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta 

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza, mu gihe abahungu batsinze neza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherereye

MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta  Read More »

Polyakov yatanze impapuro zimwemerera  guhagararira u Burusiya mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yarikiye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Alexander Polyakov guhagararira u Burusiya mu Rwanda. Abo bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Kamena 2024, ni bwo yasezeye kuri Ambasaderi Chalyan Karén Drastamatovich, wari 

Polyakov yatanze impapuro zimwemerera  guhagararira u Burusiya mu Rwanda Read More »

U Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano mu bya serivisi z’igorora

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora. Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano Dr Biruta Vicent, mu gihe Sierra Leone yahagarariwe na Minisitiri w’Umutekano wayo Maj. Gen. (Rtd) David Tamba Ocil Taluva. U Rwanda

U Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano mu bya serivisi z’igorora Read More »

Mu nsengero 14 094 zagenzuwe 306 zizasenywa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu bikorwa Leta imazemo iminsi yagenzuye insengero 14 094, muri zo izigera kuri 306 ntizizongera gukora kuko zizasenywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yumvikanishije ko izo nsengero zizakurwaho ntizongere gukora kuko byagaragaye ko zitujuje ibisabwa kandi kubera imiterere yazo zishobora gushyira mu kaga abazisengeramo. Yagize ati: “Uyu munsi

Mu nsengero 14 094 zagenzuwe 306 zizasenywa Read More »

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri zizakorwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira kuya 09 Nzeri 2024, iboneraho kumenyesha abanyeshuri biga bacumbikirwa ko bazatangira kujya ku masomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06 Nzeri 2024. Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa, “ X”  kuri uyu wa mbere NESA yasabye inzego z’ibanze gukurikirana icyo gikorwa cyo

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri zizakorwa Read More »

Batunguwe n’icyemezo Akarere kabafatiye

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Muhanga, bavuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bushyira ingufuri ku miryango y’amaduka bakoreramo butabahaye integuza. Abavuga ibi ni bamwe mu bacururiza mu maduka aherereye mu Mujyi rwagati wa Muhanga. Aba bacuruzi bavuga ko basanzwe bakodesha na ba nyirinzu, kandi ko nta kibazo cy’ubushobozi bukeya cyatuma batishyura abo bakodesha.

Batunguwe n’icyemezo Akarere kabafatiye Read More »