wex24news

AMAKURU

Kubuza amagare kugenda nijoro byagabanyije impanuka

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro byatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka kubera kubahiriza amategeko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya nijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda […]

Kubuza amagare kugenda nijoro byagabanyije impanuka Read More »

Mpayimana yatangaje ko natorwa azaha umurongo umwuga w’ubukomisiyoneri

Umukandinda wigenga wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yongeye kwiyamamaza mu Karere ka Huye, atangaza ko natorerwa kuyobora igihugu azaha umurongo umurimo w’ubukomisiyoneri avuga ko bugikorwa mu kajagari muri iki gihe. Mpayimana yabwiye ab’i Huye ko ari umwana wabo, ndetse akaba n’umufana ukomeye w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, kuko ngo

Mpayimana yatangaje ko natorwa azaha umurongo umwuga w’ubukomisiyoneri Read More »

U Rwanda rwasabye Congo gushyigikira umukandida warwo muri OMS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Repubulika ya Congo gushyigikira umukandida w’u Rwanda, Dr Mihigo Richard, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) muri Afurika. Ubu busabe Minisitiri Nduhungirehe yabugejeje kuri Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, ubwo yagiriraga uruzinduko i Brazaville kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024. Bukubiye

U Rwanda rwasabye Congo gushyigikira umukandida warwo muri OMS Read More »

Yishe umugore we ahita yijyana ku murenge

Semasaka Desire wo mu karere ka Rutsiro yishe umugore we amukubise ifuni yigemura ku biro by’umurenge. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yahamirije aya makuru, yagize ti “Nibyo koko Semasaka yaraye yishe umugore we amukubise ifuni, ahita yizana ku murenge ahobera Ibendera rw’Igihugu kuri ubu amaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano.” Semasaka yagejejwe kuri Sitasiyo

Yishe umugore we ahita yijyana ku murenge Read More »

Abo imvura n’amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza

Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’amahindu yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha. Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye, abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande. Imvura ikimara guhita,

Abo imvura n’amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza Read More »

Igiciro cy’amata gihabwa aborozi cyazamuwe

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku

Igiciro cy’amata gihabwa aborozi cyazamuwe Read More »

Mpayimana arateganya ko ubutaka busigaye mu gihe cy’imyaka itanu, bugakorerwaho ubuhinzi 

Mpayimana agaragaza ko ubucuruzi bw’ibibanza mu Rwanda buruta kure ubucuruzi bw’imirima, kandi ubwubatsi bwinshi bukorwa usanga butubya ikibanza mu kwagura ibipangu no kwagura imijyi n’imidugudu ubutitsa mu butambike. Yagize ati “Nifuza ko umuco wo kubaka izigeretse utangira ubu. Higeze kubaho amabwiriza ahatira abantu kubaka ibibanza byabo hutihuti, jyewe nzasaba ahubwo ko buri butaka butubatseho buhingwa

Mpayimana arateganya ko ubutaka busigaye mu gihe cy’imyaka itanu, bugakorerwaho ubuhinzi  Read More »

Mpayimana yavuze ko natorwa ntawe uzongera kubyara abarenze batatu

Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Turere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, abwira abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bye ko natorerwa kuba Perezida, nta muturage uzongera kubyara abana barenze Batatu. Mpayimana Phillipe yashimye  abaturage ba Gakenke baje kumva imigabo n’imigambi bye, ndetse abagaragariza ko ari umukandida wifuza gusigasira ibyagezweho ariko akongeraho indi ntambwe irimo ibishya. 

Mpayimana yavuze ko natorwa ntawe uzongera kubyara abarenze batatu Read More »

Kagame yavuze uko yahatiwe kujya kwiga muri Amerika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahishuye ko Leta ya Uganda yashatse kuburizamo urugamba rw’Ingabo za RPA-Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda, binyuze mu gutatanya Abanyarwanda bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’iki gihugu. Kagame n’abandi bofisiye bakuru batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 babaye mu ngabo za Uganda kuva Yoweri

Kagame yavuze uko yahatiwe kujya kwiga muri Amerika Read More »

Nta kizere cyatwemezaga ko dutsinda urugamba uretse kurwanira ukuri

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nta cyizere bari bafite cyo kurutsinda uretse umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri. Ibi yabitangarije ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro agiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka

Nta kizere cyatwemezaga ko dutsinda urugamba uretse kurwanira ukuri Read More »