wex24news

AMAKURU

Minisitiri Dr Biruta yasabye abapolisi kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyabahindanyiriza isura

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyabahindanyiriza isura, bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Minisitiri Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama Nkuru ya Polisi yateraniye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru. Ni inama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Igihugu, abayobora

Minisitiri Dr Biruta yasabye abapolisi kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyabahindanyiriza isura Read More »

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Kazakhstan

Perezida Paul Kagame uri mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere ibera muri Azerbaijan yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa COP29 yiga ku kubungabunga ibidukikije. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Kazakhstan Read More »

Abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa banze umucamanza

Abakekwaho icyaha cyo kwica Olga Kayirangwa banze umucamanza washinzwe gukemura ibibazo byabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko batemera ko azabaha ubutabera. Aba basore bombi, Fred Nasagambe na Gideon Gatare, bakurikiranwe nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa w’imyaka 25, wapfuye nyuma yo gusura urugo rwa Nasangambe i Kigali ku itariki ya 29 Nzeri. Nasagambe

Abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa banze umucamanza Read More »

Gusoma no kumva inyandiko biracyari ikibazo cyugarije abana – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko gusoma no kumva inyandiko ari ikibazo gikomeye ku bana benshi bo mu bihugu byinshi bya Afurika, bakura batazi gusoma neza, kwandika neza cyangwa kubara. Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika

Gusoma no kumva inyandiko biracyari ikibazo cyugarije abana – Madamu Jeannette Kagame Read More »

Umugabo umaze iminsi 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga wari umaze ibyumweru bitatu ahigishwa uruhindu nyuma yuko aketsweho kwica umugore we akajya abeshya ko yagiye muri Uganda, yafashwe mu gicuku ubwo yari agiye mu rugo rw’uwo bikekwa ko ari inshoreke ye, anasanganwa udukingirizo yari yitwaje. Ni nyuma yuko uyu mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel wakoraga

Umugabo umaze iminsi 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi Read More »

Umwarimu ukekwaho kwiba imodoka yajuririye

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA ryo mu karere ka Nyanza ufungiye mu igororero rya Nyarugenge, yaburanye ubujurire ku cyemezo cyamufunze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko akurikiranwa adafunzwe. Ubushinjacyaha bwo ntibubikozwa busaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali rwatangiye kuburanisha umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA ryo

Umwarimu ukekwaho kwiba imodoka yajuririye Read More »

Abaridukiwe n’umuhanda ntibanyuzwe n’amafaranga barimo guhabwa 

Abaturage barenga 70 baridukiwe n’umuhanda n’abandi washyize mu manegeka mu Mudugudu w’Ubukorikori mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga abimura barimo guhabwa. Ni umuhanda uca munsi y’umuhanda munini uri ahahoze Gereza ya Kigali ukomeza i Nyamirambo, ukaba unyura mu Mudugudu w’Ubukorikori ukongera guhurira n’umunini hafi

Abaridukiwe n’umuhanda ntibanyuzwe n’amafaranga barimo guhabwa  Read More »

Perezida Kagame yakiriye Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa. Umukuru w’Igihugu yakiriye Adama Dieng n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Ugushyingo 2024. Adama Dieng ari mu ruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro,

Perezida Kagame yakiriye Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU Read More »

U Rwanda rwohereje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU3 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA). Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi

U Rwanda rwohereje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika Read More »