wex24news

AMAKURU

yari yaragizwe umwere none yakatiwe imyaka 20

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 rwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 20 nyuma y’amezi atandatu urukiko rukuru rumugize umwere. Tariki ya 11 Mutarama 2024, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze byerekana ko Twagirayezu atari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. […]

yari yaragizwe umwere none yakatiwe imyaka 20 Read More »

nkundineza jean paul yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho icyo guhohotera umutangamakuru, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubw’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza bwaburanishijwe tariki 17 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko Urukiko rw’Ibanze rwatanze igihano gito nyamara Nkundineza atarigeze yemera icyaha.

nkundineza jean paul yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri Read More »

Aho u Rwanda ruhagaze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’uburenganzira bwa muntu

Hashize imyaka Itatu isaga u Rwanda ruhawe raporo y’imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe gutanga imyanzuro ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bizwi nka ‘UPR’. Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu yavuze ko imyanzuro yo kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu igeze ahantu heza ishyirwa mu bikorwa. Aka kanama ka Loni kasabye u Rwanda gushyira imbaraga mu gukomeza kurwanya ubukene, gushyira

Aho u Rwanda ruhagaze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’uburenganzira bwa muntu Read More »

Amatungo yari yarashyizwe mukato yakuwe mu kato

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangaje ko cyakuye mu kato amatungo yo mu Murenge wa Tabagwe uherereye mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo kugenzura bagasanga ingamba zirebana no gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara y’uburenge zubahirijwe neza. Itangazo rikura mu kato uyu Murenge ryasohowe na RAB mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya

Amatungo yari yarashyizwe mukato yakuwe mu kato Read More »

Insengero zirenga 170 zitujuje ibisabwa zafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwemeje ko bwafunze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere. Izi nsengero 185 zo mu Karere ka Musanze, zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no

Insengero zirenga 170 zitujuje ibisabwa zafunzwe Read More »

Polisi y’Igihugu nayo yamurikiye abitabiriye Expo 2024 zimwe muri serivisi zayo

Polisi y’u Rwanda yegereje zimwe muri serivisi zayo abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2024) ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, zitangwa n’amashami abiri ariyo; Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (T&L) n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo gutangiza imurikagurisha cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga,

Polisi y’Igihugu nayo yamurikiye abitabiriye Expo 2024 zimwe muri serivisi zayo Read More »

aborozi Barifuza ko uruganda Inyange rwabafasha kubona inka z’umukamo

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko uruganda Inyange rutunganya ibikomoka ku mata rwabafasha kubona inka z’umukamo binyuze mu nguzanyo zahabwa aborozi. Uruganda Inyange ruherutse gutaha uruganda rutunganya amata y’ifu ariko runatunganya n’andi asanzwe rwubatswe mu Karere ka Nyagatare narwo ruje rusanga uruhasanzwe rwa Savannah. Uru ruganda ruzajya rwakira litiro 650,000 z’amata ku

aborozi Barifuza ko uruganda Inyange rwabafasha kubona inka z’umukamo Read More »

Yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi

Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka. Mu babonye Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine

Yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi Read More »

Ibiganiro bya Luanda byanzuye ko imirwano ihagarara mu Burasirazuba bwa Congo 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko abayobozi bitabiriye ibiganiro bya Luanda bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanzuye ko impande zihanganye mu mirwano zigomba kuyihagarika. Ku wa Kabiri Tariki 31 Nyakanga i Luanda muri Angola hongeye guteranira inama igamije gushakira igisubizo iki kibazo cy’umutekano muke, n’ibibazo

Ibiganiro bya Luanda byanzuye ko imirwano ihagarara mu Burasirazuba bwa Congo  Read More »

Iburasirazuba hatangiye kubakwa uruganda rutunganya amazi

Ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangiye imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi azagezwa mu mirenge ya Kiramuruzi, Murambi, Kiziguro, Rugarama na Remera mu Karere ka Gatsibo no mu Karere ka Kayonza mu mirenge ya Murundi, Rukar na Gahini. Vincent de

Iburasirazuba hatangiye kubakwa uruganda rutunganya amazi Read More »