wex24news

AMAKURU

Ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC byimuriwe undi munsi

Ibiganiro bya Luanda bihuza abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Angola isanzwe ari umuhuza, byimuriwe ku itariki ya 14 Nzeri 2024. Umwanzuro wo kongera guhura kw’izi ntumwa ziyoborwa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga wafatiwe i Luanda tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, ubwo zaganiraga ku cyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano […]

Ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC byimuriwe undi munsi Read More »

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Korea y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Nzeri, i Seoul, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yabonanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Iyi nama yibanze ku gusuzuma ubufatanye bukomeje no gushakisha ahandi hashyirwa ubwo bufatanye. Nubwo ahantu hateganywa ubufatanye hatashyizwe ahagaragara, ibiganiro byabo

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Korea y’Epfo Read More »

Abapolisi bashinjwa urupfu rw’uwaguye’ Transit Center’ babihakanye

Abantu 11 barimo abapolisi batatu na DASSO baburanye bavuga ko uwaguye muri ‘Transit Center’ i Nyanza atazize inkoni basaba ko bajyanwa kuburanira mu rundi rukiko. Umucamanza yatangiye abaza umwe kuri umwe niba abaregwa bemera ibyaha baregwa ari byo gukubita no gukomeretsa kubushake  ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu. Umucamanza Musabwa Innocent yabajije

Abapolisi bashinjwa urupfu rw’uwaguye’ Transit Center’ babihakanye Read More »

Ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho 9,3% buri mwaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda nibura buzajya buzamukaho 9,3% buri mwaka. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere Rirambye (NST2/2024-2025). Ni gahunda yubakiye

Ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho 9,3% buri mwaka Read More »

RIB yataye muri yombi 45 bari bamaze kwiba asaga miliyoni 400

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yatangaje ko abo bajura bari bamaze kwiba abantu arenga miliyoni 400 Frw hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024. Dr Murangira yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye

RIB yataye muri yombi 45 bari bamaze kwiba asaga miliyoni 400 Read More »

Amategeko ahamye yatumye tubungabunga ibidukikije-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragarije Isi ukuntu amategeko ahamye u Rwanda rwashyizeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye rubungabunga ibidukikije by’umwihariko umutungo kamere. Yabigarutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ubwo yatangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, y’abari mu rwego rw’ubutabera mu Bihugu byo Muryango w’Ibihugu

Amategeko ahamye yatumye tubungabunga ibidukikije-Perezida Kagame Read More »

Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama ku ikoreshwa rya AI mu gisirikare

Kuri uyu wa Mbere, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu bya gisirikare (’Responsible Artificial Intelligence (AI) in the Military Domain Summit’ (REAIM), ibera i Seoul muri Korea y’Epfo, aho ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u

Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama ku ikoreshwa rya AI mu gisirikare Read More »

Umugeni yakubise ishoka umugabo we bapfuye impano

Mu karere ka Gicumbi umugore witwa Bantegeye Yvonne wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, yakubise ishoka umugabo we witwa Selemani nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe. Abaturage bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereje y’impano bahawe mu bukwe. Umwe yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ati

Umugeni yakubise ishoka umugabo we bapfuye impano Read More »

U Bushinwa bushyigikiye u Rwanda mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda

Inama y’Ihuriro ku Butwererane bw’Afurika n’u Bushinwa (FOCAC 2024) yatanze umusaruro ufatika mu kurushaho gushimangira ubutwererane bw’Ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda, aho u Bushinwa bwiyemeje gushora miliyari 50 z’amadolari y’Amerika ziyingera ku nkunga ya gisirikare.  Ku birebana n’umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda, ibihugu byombi byasohoye itangazo ryemeza gahunda mpuzamahanga eshatu, ndetse byiyemeza kurushaho kwimakaza umubano

U Bushinwa bushyigikiye u Rwanda mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda Read More »