wex24news

AMAKURU

Perezida Kagame yeretse Isi uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rugatera imbere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yeretse amahanga ko kwishakamo ibisubizo kw’Abanyarwanda ari byo byatumye bikura mu bibazo bari basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo kandi babashije kubigeraho kubera ko bashyiriweho inzego zihamye ndetse na Politiki yimakaza ubumwe no guha ijambo abaturage. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, […]

Perezida Kagame yeretse Isi uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rugatera imbere Read More »

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umusanzu zigira mu kurinda amahoro n’umutekano

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umusanzu uhamye zigira mu bikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, ibirori bikaba byabereye i Durupi ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-3 mu gace gaherereye

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umusanzu zigira mu kurinda amahoro n’umutekano Read More »

Dr. Rutunga yakatiwe gufungwa imyaka 20

Dr.Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi akaba yaregwaga ibyaha bifitanye isano na Jenoside urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20. Isomwa ry’urubanza ryabaye ababuranyi bose bahari ari ubushinjacyaha, Dr. Venant Rutunga n’umwunganizi we Me Sebaziga Sophonie ahari. Dr. Venant yarezwe ibyaha bitandukanye gusa urukiko rwariherereye rusanga kuba ubwe yiyemerera ko yagiye kuzana abajandarume ndetse na bamwe

Dr. Rutunga yakatiwe gufungwa imyaka 20 Read More »

Ingabo z’u Rwanda, iza Kenya  n’iza Uganda bateraniye i Kigali mu nama

Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano ziturutse mu bihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, bateraniye i Kigali mu nama igaruka ku byagezweho mu bufatanye mu bya gisirikare ndetse no gusesengura imishinga ingabo z’ibyo bihugu zihuriyeho.  Muri iyo nama y’iminsi ibiri, haragarukwa ku Butwererane mu bya Gusirikare by’umwihariko mu birebana

Ingabo z’u Rwanda, iza Kenya  n’iza Uganda bateraniye i Kigali mu nama Read More »

abasore bakekwaho kwambura abantu bafashwe

Abantu 12 biganjemo urubyiruko bakekwaho kwitwikira ijoro bakambura abaturage ibyabo batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.  Uyu mukwabo wakozwe mu ijiro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, muri iki gice cy’Umujyi wa Muhanga nyuma y’igihe gishize abaturage

abasore bakekwaho kwambura abantu bafashwe Read More »

Hashyizweho uburyo bwo gusura Ingoro Ndangamurage hifashishijwe ikoranabuhanga

Mu gihe abantu bamenyereye ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zisurwa, abantu bakajyayo bakirebera imbonankubone ibizimuritsemo, ubu noneho Inteko y’umuco, ari na yo ireberera Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kuzisura hifashishijwe ikoranabuhanga. Umuyobozi w’Inteko y’umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko iki gitekerezo bakigize mu gihe cya Gumamurugo yatewe n’icyorezo cy’Indwara ya Coronavirus, ubu bakaba.

Hashyizweho uburyo bwo gusura Ingoro Ndangamurage hifashishijwe ikoranabuhanga Read More »

Jeannette Kagame ashyigikiye ‘Uruhimbi’ igitabo cyigisha guteka neza

Ni igitabo cyiswe Uruhimbi, abacyanditse bibanze ku kwigisha abantu guteza indyo gakondo yuzuye kandi ibiyigize bikaba bigaragaza Umuco Nyarwanda. Igitabo cyanditswe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO) ifatanyije na Rwanda Arts Initiative (RAI) kubufatanye bw’inzobere mu guteka (chefs) z’Abanyarwanda 4. Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo,

Jeannette Kagame ashyigikiye ‘Uruhimbi’ igitabo cyigisha guteka neza Read More »

Ishuri rya ESB Kamonyi ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye rya St. Bernadette, ESB Kamonyi, bwatangaje ko inzu abanyeshuri b’abahungu bararagamo yafashwe n’inkongi y’umuriro hakangirika ibifite agaciro k’agera kuri miliyoni 170 Frw. Ni inkongi y’umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira byakorwaga muri iki kigo mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka mushya w’amashuri uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024. Iri shuri rihereye mu

Ishuri rya ESB Kamonyi ryafashwe n’inkongi y’umuriro Read More »

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wu Bushinwa

 Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye inama ihuza uyu mugabane n’u Bushinwa (Forum on China–Africa Cooperation) bakiriwe na Perezida Xi Jinping. Ni umuhango wabereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Wateguwe na Perezida Xi Jinping n’umugore we, Peng Liyuan, mu rwego rwo guha

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wu Bushinwa Read More »

Arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Kayijuka Antoine w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe.  Igihimba cy’umugore we witwa Nyiranshimyumukiza Vestine w’imyaka 32 cyasanzwe mu mugenzi uri mu ishyamba rya Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, ariko umutwe we wabonetse hafi y’uwo mugezi.  Umunyamabanga

Arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yapfuye Read More »