wex24news

AMAKURU

 Kantengwa Anne Marie, yatangaje impamvu yari yararahiye ko atazava mu mahanga ngo agaruke kuba mu Rwanda.

Kantengwa yasobanuriye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abakiliya ba Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) ko ari umwe mu Banyarwanda bari barahunze ubugizi bwa nabi bwatewe na politiki y’amacakubiri n’irondabwoko. Icyo gihe yari umwana. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kantengwa yaje mu Rwanda gushakisha imibiri y’abo mu muryango we bishwe kugira ngo abashyingurwe mu […]

 Kantengwa Anne Marie, yatangaje impamvu yari yararahiye ko atazava mu mahanga ngo agaruke kuba mu Rwanda. Read More »

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umugore we Nkusi Goreth “Gogo” ufana APR FC bibarutse imfura.

Kuri uyu wa 15 Mata 2024, ni bwo Nkurunziza wahoze ari umunyamakuru wa siporo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agatangaza ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa. Ni ubutumwa yatanze buherekejwe n’amagambo ashimira umugore we Nkusi, ati “Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.” “Urakoze

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umugore we Nkusi Goreth “Gogo” ufana APR FC bibarutse imfura. Read More »

beni:ADF irashinjwa kwica abasaga 40.

Abaturage ba Beni bakomeje guhinda umushyitsi aho bahora biteguye ko izi nyeshyamba zigometse ku butegetsi bwa Uganda zabavutsa ubuzima. Izi nyeshyamba ziganje mu duce twa Mangina, Mavivi, Sayo, Bunji, Matembo, Mutube, Kasanga-Tuha n’ahandi. Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe izi nyeshyamba zisa n’izatanze agahenge, ibi bikaba bisa n’ibirimo gutungurana kuko ubusanzwe ibi bitero byo

beni:ADF irashinjwa kwica abasaga 40. Read More »

Mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera habereye itangwa ry’ipeti rya Second Lieutenant .

Ikigo cya Gako nicyo gitorezwamo abasirikare bayobora abandi ku rugamba no mu bindi bikorwa, barangiza amasomo bagahabwa ipeti rya sous lieutenant ribemerera gukora ibikorwa bigenewe umusirikare mukuru uyobora abandi. Baba barize ibintu bitandukanye birimo amasomo y’amateka, imitekerereze ya muntu, politiki no kuyobora abasirikare ku rugamba. Uyu muhango kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu

Mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera habereye itangwa ry’ipeti rya Second Lieutenant . Read More »

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umutima wo kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 15 Mata 2024 ubwo yagezaga ijambo ku basirikare bashya bo ku rwego rwa Sous- Lieutenant binjiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Yifashishije urugero rw’umukecuru yita intwari kubera uburyo yanze guhitamo urupfu ubwo abicanyi bari bamwicaje bagiye kumwica bakamubaza urupfu yifuza gupfa, Perezida Kagame yagize ati “Abari bamuhagaze hejuru bamubwira

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umutima wo kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura. Read More »

Perezida Kagame  yasabye abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’ubutwari.

Ibi yabitangaje mu muhango wo guha ipeti rya 2nd Lieutenant abanyeshuri 624 basoje amasomo ya gisirikare, barimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutubakira igisirikare ku gushoza intambara ku bandi ahubwo ari

Perezida Kagame  yasabye abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’ubutwari. Read More »

ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri azira kwica umugore we.

Nk’uko amakuru menshi abishimangira, uyu muyobozi ukiri muto mu ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD) yakubise bunyamaswa umugore we wapfiriye mu bitaro azize ibikomere. Moussa Mondo kugeza ubu ari mu maboko ya polisi mu gihe ategereje gushyikirizwa umucamanza ngo aburanishwe ku cyaha gikomeye akurikiranweho nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.

ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri azira kwica umugore we. Read More »

Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bashyigikiye bakanashishikariza abana babo kwinjira mu mwuga w’Igisirikare.

Yabivugiye mu kigo cy’ishuli rikuru rya gisirikare rya Gako mu ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024, ubwo yari mu muhango wo kwinjira kw’aba ofisiye bashya basaga 600 binjiye mu ngabo z’u Rwanda. Yashimiye aba ofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu ngabo z’igihugu no kuba bararangije amasomo yabo

Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bashyigikiye bakanashishikariza abana babo kwinjira mu mwuga w’Igisirikare. Read More »

Amerika: bafite impungenge ku kirunga kinini cyane cyo muri California, gishobora kuruka kikaba cyahitana ubuzima bw’abantu benshi. 

Long Valley Caldera, ni icyanya kinini gifatwa nk’ikirunga gifite uburebure bwa kilometero 18 z’ubugari na metero 910 z’ubujyakuzimu. Hashize imyaka itari mike gikorerwa ubushakashatsi, bikaba byaragaragaye ko gishobora kuruka. Iki cyanya gishyirwa mu cyiciro cya munani kigaragaza urugero ikurunga kirukiraho [Volcanic Explosivity Index- VEI]. Nicyo cya kabiri mu bunini muri Amerika y’Amajyaruguru. Bivuze ko gishobora

Amerika: bafite impungenge ku kirunga kinini cyane cyo muri California, gishobora kuruka kikaba cyahitana ubuzima bw’abantu benshi.  Read More »

Kirehe: i Nyarubuye, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 58 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi mibiri 168 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ikaba ari iyimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Rugarama

Kirehe: i Nyarubuye, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Read More »