wex24news

AMAKURU

Minisante yatangaje inkomoko ya Marburg

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama. Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo. Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, […]

Minisante yatangaje inkomoko ya Marburg Read More »

Imbangukiragutabara yarenze umuhanda

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yarenze umuhanda ijyanye umugore utwite inda y’amezi 4 ihita ivamo, abandi batanu bari kumwe na bo mu modoka barakomereka. Iyo modoka yari irimo n’umurwaza we ufite uruhinja rw’amezi 8, umuganga na shoferi, yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa

Imbangukiragutabara yarenze umuhanda Read More »

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Manzi Davis 

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Manzi Sezisoni ukurikinyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo. Ibyaha akekwaho bishingiye ku kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Manzi Davis  Read More »

Perezida Kagame yasimbuwe ku buyobozi bwa Commonwealth 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wasoje manda ye y’imyaka ibiri nk’Umuyobozi Mukuru (Chair) w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yasimbuwe na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa. Mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (CHOGM 2024) iteraniye i Apia muri Samoa, Perezida Kagame yahishuye ko byari iby’agaciro gakomeye kuyobora uyu muryango,

Perezida Kagame yasimbuwe ku buyobozi bwa Commonwealth  Read More »

Habonetse undi muntu mushya wanduye Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu umwe wanduye icyorezo cya Marburg, akaba yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye. Uyu muntu umwe mushya abonetse kuri uyu wa Kane nyuma y’uko mbere yaho ku wa Gatatu nabwo hari habonetse undi basanzemo Marburg, akaba ari umuganga wavuraga

Habonetse undi muntu mushya wanduye Marburg Read More »

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika mwiza w’Umwaka wa 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiwe umuhate agaragaza mu guharanira impinduka ziganisha ku guteza imbere Umugabane wa Afurika. Ibi ni byo byatumye kuri iyi nshuro agenerwa igihembo nk’Umunyafurika w’Umwaka (African of Year) wa 2024. Ibi bihembo bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards – AABLA’ bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Igihembo

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika mwiza w’Umwaka wa 2024 Read More »

U Rwanda na Mongolia byashyize umukono ku masezerano u’ubwikorezi bwo mu kirere

Leta y’u Rwanda n’iya Mongolia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere na serivisi z’indege muri rusange. Ni amasezerano agiye kuba imbarutso yo kuba Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) ishobora gutangira gukora ingendo muri Mongolia, ndetse na Sosiyete MIAT Mongolian Airlines ikagurira ibyerekezo byayo mu Rwanda. Yashyiriweho umukono mu

U Rwanda na Mongolia byashyize umukono ku masezerano u’ubwikorezi bwo mu kirere Read More »

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byiyemeje ubufatanye mu kwimakaza ubuziranenge

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byiyemeje kubyaza umusaruro ubutwererane bushingiye ku kwimakaza ubuziranenge n’ireme ry’ibicuruzwa, bikajyana no gusangira ubunararibonye. Ni ibyagarutsweho ubwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuziranenge cy’Ubwami bwa Yorodaniya (JSMO) Abeer Zuhair, yahuraga n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Urujeni Bakuramutsa. Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ni bwo abo bayobozi baganiriye ku butwererane bw’u

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byiyemeje ubufatanye mu kwimakaza ubuziranenge Read More »

Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umwami Charles III

Perezida Paul Kagame uri muri Samoa aho yitabiriye Ibikorwa by’Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango ‘Commonwealth’, yitabiriye ibiganiro byayobowe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III. Ibi biganiro byayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, byagarutse kuri gahunda y’Amasoko arambye, izwi nka Sustainable Markets Initiative (SMI). Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Umuryango

Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umwami Charles III Read More »