mali:itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Leta mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, basohoye iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki.
Umuvugizi wa guverinoma, Abdoulaye Maiga yagize ati: “Kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, kubera impamvu z’umutekano rusange, ibikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biteye nk’ibya politiki by’amashyirahamwe birahagaritswe mu gihugu hose.” Maiga yashimangiye ko guhagarika ibikorwa by’amashyaka byatewe n”ibiganiro bitagize akamaro” ubwo hageragezwaga inama y’umushyikirano mu ntangiriro z’uyu mwaka. Amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yataye agaciro ahanini ku […]