wex24news

AMAKURU

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na congo

Uyu mukambwe uheruka i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana na News 24. Afurika y’Epfo kuri ubu ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo guha umusada FARDC (ingabo za […]

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na congo Read More »

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mata, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Mu biganiro byabo, havuzwe ku ngingo zitandukanye, cyane cyane zibanze ku kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Bubiligi n’icy’u Rwanda. Mbere yo kubonana na Minisitiri w’ingabo n’Umugaba wa RDF, abashinzwe umutekano mu Bubiligi, Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda MoD n’abayobozi bakuru muri RDF bunamiye abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe mu masaha ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mata, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda. Read More »

Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri yinzirakarengane yazizi jenoside yakorewe abatusti 1994.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na bamwe mu barokotse Jenoside, bongeye kubisaba mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, cyabereye ku Rwibutso rw’i Ruhanga ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024. Uru rwibutso rwahoze ari Urusengero rw’Abangilikani, rwashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 37, harimo abahiciwe n’abagiye bakurwa mu bice bitandukanye bihegereye. Uwitwa Niyonsenga Innocent warokokeye i Ruhanga, avuga ko

Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri yinzirakarengane yazizi jenoside yakorewe abatusti 1994. Read More »

Rulindo:Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro tariki 07 Mata 2024.

Muri iyo mibiri yashyinguwe, 21 yari ishyinguwe mu ngo nyuma y’uko ibonetse mu 1995 aho yari yajugunywe mu misozi, umwe muri iyo mibiri ni uw’umusore bari bataramenya aho yiciwe, ukaba uherutse kuboneka nyuma y’uko imvura iguye ari nyinshi umusozi ugatenguka. Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko muri ako gace gahuza

Rulindo:Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro tariki 07 Mata 2024. Read More »

Abanyarwanda n’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro Sudani y’Epfo tariki ya 7 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibikorwa byabereye mu kigo cya Loni cya Thongping giherereye i Juba, byitabirirwa na Visi Perezida wa Sudani y’Amajyepfo Rebecca Nyandeng de Mabior, Komiseri Mukuru w’u Rwanda muri Uganda na Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, Col (Rtd) Joseph Rutabana aherekejwe na Col Emmanuel Ruzindana hamwe na Guang Cong wungirije intumwa idasanzwe y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye. Visi Perezida

Abanyarwanda n’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro Sudani y’Epfo tariki ya 7 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Read More »

#KWIBUKA30:Nyampinga w’u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne Uko byamugendekeye nuko yaje kwicwa

Nyampinga w’u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne atorerwa muri hoteri yitwaga meridien mu 1991 akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Yaje gusimburwa na Uwera Dalila watowe mu kuboza mu 1993 agomba kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 1994 gusa Genocide yakorewe Abatutsi ikivangamo, akaba ari nawe wamenyekanye cyane, kuri ubu aba mu

#KWIBUKA30:Nyampinga w’u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne Uko byamugendekeye nuko yaje kwicwa Read More »

Kwibuka30: Alyn Sano yashishikarije urubyiruko kumenya amateka yihariye u rwanda rufite

  Alyn Sano yibukije urubyiruko ko benshi muri rwo bagize amahirwe yo kuvukira mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bakwiye gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubaka u Rwanda abaruharaniye bifuzaga. Ati “Reka tugire ikinyabupfura dukore ibyo tugomba gukora muri aka kanya tuzirikana amateka y’Igihugu cyacu, ntabwo u Rwanda rumeze nk’ibindi

Kwibuka30: Alyn Sano yashishikarije urubyiruko kumenya amateka yihariye u rwanda rufite Read More »

Muri Pariki y’Igihugu ya Indonesia, Ujung Kulon, hagaragaye umwana w’inkura yo mu bwoko bw’izitwa ‘Javan.

Ibinyamakuru birimo The Business Standard byatangaje ko iyo nkura yabonwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, bigizwemo uruhare n’imwe muri ‘cameras’ 126 zisanzwe muri Pariki ya Ujung Kulon zigira uruhare mu gucunga ibinyabuzima biyibarizwamo. Iyo nkura yagaragaye ku mashusho ya camera iri kumwe na nyina, bikaba bibarwa ko iri mu kigero cy’amezi ari hagati y’atatu n’atanu.

Muri Pariki y’Igihugu ya Indonesia, Ujung Kulon, hagaragaye umwana w’inkura yo mu bwoko bw’izitwa ‘Javan. Read More »

Abandi basirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania basize ubuzima muri RDC

SADC yemeje aya makuru biciye mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024. Muri iryo tangazo uyu muryango wavuze ko ubabajwe no “gutangaza ko abasirikare batatu bapfuye abandi batatu barakomereka, bose bo muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania”. Wunzemo ko umusirikare wa kane ari umunya-Afurika y’Epfo wapfiriye mu bitaro

Abandi basirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania basize ubuzima muri RDC Read More »

Perezida Kagame yagaragaje ibyo yandikiye Amerika ku mvugo zipfobya Jenoside

Hari mu kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye n’Itangazamakuru ku wa 08 Mata 2024 aho umwe mu banyamakuru yamubajije icyo avuga ku mvugo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken. Umukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye Amerika ko yajya yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bakumva babishaka ariko ibyo bakaba

Perezida Kagame yagaragaje ibyo yandikiye Amerika ku mvugo zipfobya Jenoside Read More »