wex24news

IMIKINO

arsenal yemeje ko yasinyishije mikel merino

Mikel Merino Zazón, w’imyaka 28, akina hagati mu kibuga, yamaze kuva muri Real Sociedad, yerecyeza mu ikipe ya Arsenal, atanzweho akayabo ka miliyoni 37 n’igice z’Ama-Euros. Mikel Merino, wari umaze imyaka 6 muri Real Sociedad, ikipe ibarizwa i Donostia-San Sebastian, ho muri Espagne, yabanje gutangwaho miliyoni 32 n’igice z’ama Euros, andi miliyoni 5 z’ama Euros […]

arsenal yemeje ko yasinyishije mikel merino Read More »

Sean Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu

Sean Mwesigwa w’imyaka 17 yongewe mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 yitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024. Uyu mukinnyi asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Seven Lakes High School muri Leta ya Texas. Mwesigwa yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje

Sean Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu Read More »

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIBA muri Afurika, Anibal Manave, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri FIBA, Alphonse Bilé, Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall. Aba bayobozi bahuye n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imikino ya FIBA yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore kizaba mu 2026, yaberaga muri BK Arena.

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika Read More »

malawi yegukanye irushanwa ryaberaga i Kigali

Ikipe y’Igihugu ya Mali ya Cricket y’Abangavu batarengeje imyaka 19, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ryaberaga i Kigali (ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Division 2 Qualifiers). Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, hakinwaga imikino ya nyuma mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri

malawi yegukanye irushanwa ryaberaga i Kigali Read More »

Ikipe y’igihugu yerekeje mu mwiherero mu Bushinwa

Abantu 13 barimo abakinnyi n’abatoza bagize ikipe igihugu y’umukino wa ‘Table-Tennis’ mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri berekeje mu Bushinwa mu mwiherero w’ukwezi bitoza banahugurwa ku bijyanye n’uyu mukino. Abakinnyi berekeje mu Bushinwa ni abahagarariye abandi bagiye bashakwa hirya no hino mu gihugu, aho bizeye ko aya mahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro nk’uko Umuyobozi wa

Ikipe y’igihugu yerekeje mu mwiherero mu Bushinwa Read More »

Ikipe y’Igihugu yatakaje umukino wa gatatu

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu. Nyuma yo gutsindwa na Algeria ndetse na Morocco, ingimbi z’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 zongeye gutakaza undi mukino nyuma yo gutsindwa na Tuniziya yari murugo amaseti 3-0 (25-19, 25–16, 25-21).

Ikipe y’Igihugu yatakaje umukino wa gatatu Read More »

Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa 

Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) isaba ubutabera ku karengane yakorewe ubwo yangirwaga igitego n’umusifuzi Ndayisaba Saidi mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 ku wa Mbere kuri Kigali Pele Stadium. Ku munota wa 15 w’uyu mukino Musanze FC yahise ibona igitego cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko

Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa  Read More »

Cristiano Ronaldo yahishuye ko nahagarika gukina atazongera kujya mu mupira w’amaguru

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo w’imyaka 39, ufite amateka akomeye mu mu mupira w’amaguru yavuze ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru ateganya kujya mu bindi bikorwa bidafite aho bihuriye nawo. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye NOW, Cristiano yavuze ko adafite gahunda yo kugira uwo amenyesha ko yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu. Kuba

Cristiano Ronaldo yahishuye ko nahagarika gukina atazongera kujya mu mupira w’amaguru Read More »

u Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu Gikombe cy’Afurika 

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, yamenye amatsinda aherereyemo mu mikino y’Igikombe cy’Afurika iteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024. Mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatatu hamwe n’Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Itsinda rya kabiri ririmo Misiri, Angola, Uganda na Nigeria, mu

u Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu Gikombe cy’Afurika  Read More »