wex24news

IMIKINO

Ishimwe Jean-René yatangiye imyitozo muri APR FC

Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC, ari gukora imyitozo muri APR FC ndetse byitezwe ko ari we iyi kipe izasimbuza Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ wasabye gutandukana na yo. APR FC ifite ikibazo cy’abakinnyi bake mu bwugarizi nyuma yo kurekura abarimo Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince na Rwabuhihi Aimé Placide, bose basimbujwe Byiringiro Gilbert […]

Ishimwe Jean-René yatangiye imyitozo muri APR FC Read More »

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda  basuye APR FC yitegura Azam FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ku wa Kabiri tariki 20 Kanama. Iyi kipe irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC yo muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda  basuye APR FC yitegura Azam FC Read More »

Phil Foden yabaye Umukinnyi w’Umwaka muri Premier League

Phil Foden wa Manchester City yabaye umukinnyi w’umwaka, Cole Palmer aba umuto wahize abandi muri Shampiyona y’u Bwongereza mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi muri iki gihugu (Professional Footballers’ Association). Foden yatsinze ibitego 19 mu mikino 35 yakinnye muri uyu mwaka anafasha Manchester City kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya. Uyu mukinnyi yatsinze

Phil Foden yabaye Umukinnyi w’Umwaka muri Premier League Read More »

Hatanzwe amahugurwa ku mukino wa ‘TEQBALL’ wageze mu Rwanda

Abasifuzi n’abatoza bahuguwe ku mukino wa TEQBALL wagejejwe mu Rwanda aho bahuguwe uko usifurwa, uko utozwa ndetse ni uko ukinwa. Abasifuzi n’abatoza baturutse mu makipe atandukanye by’umwihariko banemeye gukina TEQBALL bashyizwe hamwe bahugurwa uko uwo mukino utozwa, uko ukinwa ni uko usifurwa. Amahugurwa yakozwe mu buryo bubiri aribwo bubanza kwiga amategeko y’umukino nyuma bahurira kuri

Hatanzwe amahugurwa ku mukino wa ‘TEQBALL’ wageze mu Rwanda Read More »

Rayon Sports WFC yasezerewe mu mikino ya CECAFA y’Abagore

Rayon Sports y’Abagore yatsinzwe umukino wa kabiri na Kenya Police Bullets yo muri Kenya igitego 1-0, isezererwa mu Irushanwa rya CECAFA ryo gushaka Itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League y’Abagore. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, kuri Abebe Bikila Stadium muri Ethiopia. Wari umukino Rayon

Rayon Sports WFC yasezerewe mu mikino ya CECAFA y’Abagore Read More »

Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza mu Mikino ya FEASSSA 2024

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu Mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yahiriwe n’umunsi wa mbere aho mu mikino irindwi yakinnye, yatsinzemo ine, anganya ibiri mu gihe ikipe imwe ari yo yatsinzwe. Ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama, ni bwo amakipe y’u Rwanda yatangiye gukina iyi Mikino iri kubera i Bukedea

Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza mu Mikino ya FEASSSA 2024 Read More »

Ikipe y’Igihugu y’abagore yatangiye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball yatsinze Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu majonjora y’ibanze mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore cya 2026 kizabera mu Budage.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, muri BK Arena.   U Rwanda rwatangiye

Ikipe y’Igihugu y’abagore yatangiye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Read More »

Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports yabonye ikipe nshya

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports, yerekeje mu Ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe. Mitima yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize. Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club mbere yo guhindurirwa izina mu

Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports yabonye ikipe nshya Read More »

REG BBC yakuyeho agahigo ko kudatsindwa ka Patriots BBC muri shampiyona 

Patriots BBC yatsinzwe na REG BBC amanota 86-83, uba umukino wa mbere itsinzwe muri Shampiyona ya Basketball 2024.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 muri Lcyee de Kigali. Amakipe yombi yaherukaga kwitwara neza mikino iheruka Patriots yatsinze APR BBC amanota 77-70, mu gihe REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota

REG BBC yakuyeho agahigo ko kudatsindwa ka Patriots BBC muri shampiyona  Read More »