wex24news

IMIKINO

Perezida Museveni yatangije Imikino ya ’FEASSSA 2024’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangije ku mugaragaro Imikino ya FEASSSA 2024 iri kubera mu Karere ka Bukedea gaherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kanama, ni bwo habaye ibirori byo gutangiza iyi mikino, byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bukedea Sports Park yubatswe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya […]

Perezida Museveni yatangije Imikino ya ’FEASSSA 2024’ Read More »

APR FC yatangiye imikino Nyafurika itsindwa na Azam FC

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere wabereye i Dar es Salaam kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024. Umutoza Darko yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’abakinnyi bari babanje mu kibuga ku mukino wa Super Cup na Police,

APR FC yatangiye imikino Nyafurika itsindwa na Azam FC Read More »

Zira FK yakomeje mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya UEFA Conference League

Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yasezereye NK Osijek yo muri Croatie kuri penaliti 2-1, Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikinamo Bizimana Djihad isezererwa na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque ku giteranyo cy’ibitego 3-1 muri UEFA Europa League. Umukino wa Zira

Zira FK yakomeje mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya UEFA Conference League Read More »

Okwi yiseguye ku Bayovu

Nyuma yo gutera umugongo Kiyovu Sports agahitamo gusinyira AS Kigali, rutahizamu ukomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi, yiseguye ku bakunzi b’iyi kipe baraye ijoro bamutegereje ndetse bakamwakirana ubwuzu budasanzwe ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cy’i Kanombe. Mu cyumweru gishize ni bwo bamwe mu bayobozi ndetse n’abakunzi ba Kiyovu Sports, baraye i Kanombe ubwo

Okwi yiseguye ku Bayovu Read More »

U Rwanda rugiye kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi

Igihugu cy’u Rwanda cyemeje ko kigiye kwakira imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket. Ni irushanwa ry’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri rusange. Iyi mikino izakinwa tariki ya 20-27 Kanama 2024, kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga. Ibihugu umunani biri mu cyiciro cya Kabiri

U Rwanda rugiye kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi Read More »

Se w’umukinnyi Lamine Yamal yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi

Mounir Nasraoui ubyara umukinnyi Lamine Yamal w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Espagne w’imyaka 17 y’amavuko, yatewe ibyuma inshuro nyinshi n’abagizi ba nabi ari muri parikingi. Ibinyamakuru byo muri Esipanye byatangaje ko Mounir Nasraoui yasagariwe n’abantu ari mu mujyi wa Mataró, mu Majyaruguru ya Barcelone mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, abamusagariye

Se w’umukinnyi Lamine Yamal yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi Read More »

Shampiyona igiye gutangirana ibirarane by’imikino ine

Mbere y’uko hatangira shampiyona ya 2024-25, hamaze kumenyekana imikino ine ishobora gutangira ari ibirarane. Ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, hateganyijwe itangira rya shampiyona ya 2024-25 mu cyiciro cya mbere mu bagabo. Gusa amwe mu makipe azatangirana imikino y’ibirarane bitewe n’impamvu zitandukanye. Mu gihe hagombaga gukinwa imikino umunani, ibiri yo yamaze gusubikwa. Iyasubitswe

Shampiyona igiye gutangirana ibirarane by’imikino ine Read More »

AS Kigali yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino ifitanye na Kiyovu

Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona y’Icyiciro cya mbere 2024-25 mu bagabo itangire, ikipe ya AS Kigali yamaze gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gusubikirwa umukino w’umunsi wa mbere izaba yasuye Kiyovu Sports. Ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo umwaka w’imikino 2024-25 uzatangira mu mupira w’Amaguru mu Rwanda. Ikipe

AS Kigali yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino ifitanye na Kiyovu Read More »

FERWAFA yanze ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona ya 2024/25 uzaguma kuri batandatu nk’uko bisanzwe. Ni umwanzuro wamenyeshejwe abanyamuryango b’iri Shyirahamwe nyuma y’inama yarihuje n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutera Shampiyona, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024. Binyuze mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, FERWAFA

FERWAFA yanze ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona Read More »