wex24news

IMIKINO

U Rwanda ruzahatanira umwanya wa karindwi

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izakina n’iy’u Bufaransa ku wa Gatatu mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, ni nyuma y’uko yatsinzwe imikino yose yo mu Itsinda B ry’Imikino Paralempike iri kubera i Paris. Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino usoza iyo mu Itsinda, iwutakaza itsinzwe na Canada […]

U Rwanda ruzahatanira umwanya wa karindwi Read More »

Abatoza b’ikipe y’Igihugu ya Ghana bakoze impanuka

Abatoza batatu barimo Otto Addo, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana (Black Stars), bakoze impanuka ubwo imodoka barimo yagonganaga n’ikamyo. Aba batoza barimo kandi John Paintsil, usanzwe ari umwungiriza ndetse na Fatawu Dauda utoza abanyezamu, imodoka yabo yagonzwe n’iyo kamyo ubwo bari mu rugendo bataha bavuye kureba umukino wahuzaga amakipe y’aho iwabo muri

Abatoza b’ikipe y’Igihugu ya Ghana bakoze impanuka Read More »

Sibomana Patrick yabonye akazi muri Libya

Umukinnyi w’Umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick ‘Papy’ yerekeje muri Elettihad Almisraty yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya. Ni amakuri yahamijwe n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, binyuze ku rukuta rwayo rwa Facebook. Sibomana Patrick w’imyaka 27 ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba yaratangiye gukina umupira w’amaguru mu

Sibomana Patrick yabonye akazi muri Libya Read More »

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Stade Tunisien

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira wakiniraga AS Marsa, yatangajwe nk’Umukinnyi mushya wa Stade Tunisien asinya amasezerano imyaka itatu. Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, ni bwo iyi kipe yamutangaje nk’umukinnyi mushya wayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Mugisha yari maze iminsi atandukanye na Avenir Sportif de La Marsa isanzwe ikina Shampiyona

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Stade Tunisien Read More »

Seninga Innocent yagizwe umutoza wa Gendarmerie Nationale FC

Umutoza Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongera kongerwa muri Gendarmerie Nationale FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Djibouti. Seninga yari amaze umwaka nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Sunrise FC kubera umusaruro muke. Iyi kipe ya Gendarmerie Nationale FC yashinzwe mu mwaka wa 2002, ikaba ikinira kuri Stade de Ville yakira

Seninga Innocent yagizwe umutoza wa Gendarmerie Nationale FC Read More »

Mukura yifuje gusubirana Kategaya ariko APR FC yanga kumurekura

APR FC yanze kurekura Kategaya Elie wari wifujwe na Mukura VS ko yayisubiramo nyuma y’igihe gito agiye mu Ikipe y’Ingabo. Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ishize nibwo Kategaya wari umeze neza muri Mukura yerekeje muri APR FC. Icyakora uyu mukinnyi ntabwo yahiriwe mu Ikipe y’Ingabo kuko yabuze umwanya wo gukina. Mu ntangiriro z’uyu mwaka,

Mukura yifuje gusubirana Kategaya ariko APR FC yanga kumurekura Read More »

AS Kigali y’Abagore yahize kwisubiza icyubahiro

Nyuma yo kugira umwaka mubi 2023-24 kubera amikoro make, Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwahize ko iyi kipe igomba kwisubiza icyubahiro. Ni ikipe yatangiranye abakinnyi 17 bo mu kipe nkuru n’abandi bo mu kipe y’abato. Perezida w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yavuze ko ikibaraje inshinga ari ukongera kwisubiza icyubahiro

AS Kigali y’Abagore yahize kwisubiza icyubahiro Read More »

Rwatubyaye Abdul yatandukanye na FC Shkupi

Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie y’Amajyaruguru yatangaje ko yatandukanye na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, amasaha make agaragaye mu mukino yatsinzemo FK Sileks. Rwatubyaye yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose y’uyu mukino wo ku wa Gatandatu, warangiye FC Shkupi itsinzwe ibitego 2-1. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yakiniraga iyi kipe y’i Burayi nyuma yo

Rwatubyaye Abdul yatandukanye na FC Shkupi Read More »

Ishimwe Christian yagarutse muri Police FC

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ishimwe Christian, yamaze kugaruka mu ikipe ya Police FC nyuma y’uko ibyo kujya muri Zemamra Renaissance yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc bidakunze. Uyu musore wahamagawe mu ikipe y’Igihugu izakina na Libya na Nigeria mu gushaka itike ya CAN 2025, yari yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama

Ishimwe Christian yagarutse muri Police FC Read More »

APR BBC na Patriots BBC ziragana ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 65-60, Patriots itsinda Kepler BBC amanota 107-68, amakipe yombi abona itsinzi ya kabiri y’kurikiranya mu mikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball. Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024 muri Petit Stade yari yuzuye abafana. Umukino wa APR BBC na REG

APR BBC na Patriots BBC ziragana ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka Read More »