wex24news

IMIKINO

Chidiebere Nwobodo ukomoka muri Nigeria yumvikanye na APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria, ngo azayikinire. Uyu musore yasanze bagenzi be muri Tanzania, aho iyi kipe iri gukinira imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma n’ikipe ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka itatu. Chidiebere Johnson Nwobodo akina […]

Chidiebere Nwobodo ukomoka muri Nigeria yumvikanye na APR FC Read More »

Imanishimwe Emmanuel yerekeje AEL Limassol yo muri Cyprus

Myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel, w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wari umaze imyaka itatu muri FAR Rabat (ASFAR) yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc, yerekeje muri AEL Limassol yo mu cyiciro cya Mbere muri Cyprus asinya amasezerano y’imyaka ibiri.  Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, binyuze ku mbunga nkoranyambaga zayo, ni

Imanishimwe Emmanuel yerekeje AEL Limassol yo muri Cyprus Read More »

umutoza w’ ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yasezeye

Umwongereza Gareth Southgate yamaze gusezera ku mirimo yo kuba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yo gutakaza Igikombe cya Euro 2024. Hashize imyaka 21 Gareth Southgate yinjiye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nk’umutoza ahereye mu y’abatarengeje imyaka 21, gusa mu 2016 ahabwa gutoza Ikipe nkuru. Amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo yasabwe n’Ubuyobozi

umutoza w’ ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yasezeye Read More »

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi, yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC uzanagaragaramo aba bakinnyi bashya bayinjiyemo bazanayifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Uyu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC, uzaba mu mpera z’iki cyumweru, tariki 20 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Rayon Sports yateguye

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC Read More »

Abafana 5 bitabye Imana nyuma y’uko Argentine itwaye igikombe cya Copa America

Abafana 5 bo muri Colombia bitabye Imana nyuma y’uko ikipe y’igihugu yabo ibuze igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku Mugabane wa Amerika rya Copa ya 2024 itsinzwe na Argentine. Uyu mukino wabaye ukerewe bitewe n’akavuyo kari katejwe n’abafana bo ku mpande zombi kuri Stade ndetse bikaba byaratumye bamwe binjira buriye. Aka kavuyo ntabwo kaberaga

Abafana 5 bitabye Imana nyuma y’uko Argentine itwaye igikombe cya Copa America Read More »

Ntwari Fiacre yasezeye TS Galaxy FC

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, yashimiye TS Galaxy FC yakiniraga anayisezeraho. N’ubwo kugeza ubu Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y’Epfo no muri Afurika muri rusange, itarangaza ko yaguze uyu munyezamu w’Amavubi, amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu atanzweho

Ntwari Fiacre yasezeye TS Galaxy FC Read More »

Abakinnyi ba banze kurya ibiryo byo mu Bufaransa

Mu rwego rwo kwirinda kuzagirwaho n’ingaruka mbi kubera ibyo kurya batamenyereye byo mu Bufaransa, abakinnyi bahagarariye Kenya mu mikino Olempike bahisemo gutwara iby’iwabo kandi bakanitekera. Mbere y’uko aba bakinnyi bagenda bifuje ko mu gihe cy’imyiteguro batazarya ibiryo byo mu gihugu bagiyemo, ahubwo bitwaza indi ndege igomba kubatwaza ibiryo basanzwe barya mu gihugu iwabo. Mu mashusho

Abakinnyi ba banze kurya ibiryo byo mu Bufaransa Read More »

Abakinnyi bari mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika. Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni umwaka ushize muri Kanama aho abakobwa b’ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball bageze mu 1/2 cy’igikombe cy’afurika gusa bakaza gusoza ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Cameroon ku mwanya wa

Abakinnyi bari mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese Read More »