wex24news

IYOBOKAMANA

uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira yatawe muri yombi Read More »

Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Chorale de Kigali

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitatamo ngarukamwaka cya 12 cya Chorale de Kigali bizihirijemo imyaka 58 iyi Korali imaze ibayeho. Christmas Carols Concert’ ni igitaramo kimaze kumenyerwa, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha abakunzi babo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka kandi bagatara undi mu munezero. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro

Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Chorale de Kigali Read More »

Abarasita bashaka kwigaragambiriza imvugo ya Apôtre Gitwaza

Umuryango w’Abarasita wandikiye Akarere ka Rubavu usaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bamagana imvugo ya Apôtre Gitwaza ,ivuga ko “Rastafarian ari idini rya Satani”. Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yatangaje ko “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza Paul adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.” Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku “mibereho n’imyemerere y’abarasita.” Mu

Abarasita bashaka kwigaragambiriza imvugo ya Apôtre Gitwaza Read More »

Cardinal Ambongo yashimiye Leta y’u Rwanda

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Leta y’u Rwanda ku bwo kumwakira, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kigali. Cardinal Ambongo usanzwe ari na Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yageze i Kigali tariki ya 25 Ugushyingo 2024, muri gahunda yo

Cardinal Ambongo yashimiye Leta y’u Rwanda Read More »

True Promises yateguje igitaramo

True Promises Ministries igiye gukora igitaramo cyayo yise “True Worship Concert”, kimaze kumenyerwa cyane n’abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ariko gifite umwihariko utandukanye n’uw’ibindi bagiye bakora. Iki gitaramo cya ‘True Worship Live Concert’ giteganyijwe ku wa 1 Ukuboza 2024. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y’imyaka

True Promises yateguje igitaramo Read More »

Korali Hoziana yateguye igitaramo ‘Tugumane 2024’ 

Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kizaba gifite umwihariko wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bukagera kuri benshi. Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo bakoze mu 2023, kikizamara iminsi itatu kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru

Korali Hoziana yateguye igitaramo ‘Tugumane 2024’  Read More »

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo, batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 Frw. Ni ibyatangajwe nyuma y’uko abo bombi basomewe imyanzuro y’urukiko kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe baburanye tariki ya 30 Ukwakira 2024 urubanza rukaba rwarabereye

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo Read More »

Urubanza rwa Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church rwasubitswe

Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church, n’umugore we baregwa hamwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa ku busabe bw’uregwa. Bishop Harerimana Jean Bosco uregwa hamwe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urubanza rwa Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church rwasubitswe Read More »

Ibihumbi by’abanyarwanda bitabiriye Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’

Uwiteka yadukoreye ibikomeye none turishimye! Aya ni amagambo akomeje kuvugirwa muri Stade Amahoro ahateraniye hafi ibihumbi 45 by’abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’. Abacyitabiriye barashimira Imana kubera ibyiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize. Ni igiterane kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Laurent Mbanda, Umushumba

Ibihumbi by’abanyarwanda bitabiriye Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ Read More »