wex24news

IYOBOKAMANA

Imvano ya rwaserera mu muziki wa ’Gospel’

Biragoye ku mwana w’umuntu kwiyumvisha ko abantu bakorera Umwami umwe bashobora kubaho mu ihangana rikomeye ndetse n’intambara za bucece bamwe bakamera nk’abakeba cyangwa se abadikanyije amasambu. Ibi ni ko bimeze hagati y’amatorero menshi ya gikirisitu kandi ntibijya bivugwa kenshi ariko niko kuri. Urugero rwa hafi ruheruka ni urwa Messengers Singers, itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera […]

Imvano ya rwaserera mu muziki wa ’Gospel’ Read More »

Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka

Rev Pst. Dr Antoine Rutayisire yanyomoje amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga yakoze impanuka n’umuryango we. Rev. Pat. Dr Antoine Rutayisire avuga ko makuru atari yo ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze  ko aya makuru na we yatangiye kuyabona ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, ariko ngo  ari impuha ahubwo ari muri Sudan

Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka Read More »

Inkomoko y’umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Ese uyu munsi uvuze iki mu Idini Gatolika? Buri mwaka taliki ya 15 Kanama, ni italiki ngarukamwaka kuri buri mukilisito Gatolika. Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’Umubyeyi

Inkomoko y’umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya Read More »

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Musenyeri wa Diyosezi Butare

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Papa kuri uyu wa Mbere, niryo rivuga izo mpinduka muri Kiliziya y’u Rwanda. Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Musenyeri wa Diyosezi Butare Read More »

Pasiteri Rutayisire yemeye ko yakoresheje imvugo itaboneye ku ifungwa ry’insengero

Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje. Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko

Pasiteri Rutayisire yemeye ko yakoresheje imvugo itaboneye ku ifungwa ry’insengero Read More »

Umupadiri wa Diyosezi ya Byumba yitabye Imana

Diyoseze Gatulika ya Byumba, yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha abakristu inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umupadiri wakoreraga umurimo w’ubusaseridoti muri iyi Diyoseze, mu gihe mu ntangiro z’uku kwezi hari undi Musaseridoti wo muri Diyoseze ya Byumba na we witabye Imana. Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe mu itangazo ryo kubika ryatanzwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana;

Umupadiri wa Diyosezi ya Byumba yitabye Imana Read More »

umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church yatawe muri yombi

Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye. Dr. Thierry Murangira, yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyagwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi

umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church yatawe muri yombi Read More »

Roberto Firmino yabaye pasiteri w’itorero ryabo

Roberto Firmino wahoze akinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Brésil yabaye umushumba mukuru w’itorero ry’ivugabutumwa yashinze i Maceio, muri Brazil. Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira bashinze itorero ryabo bise Evangelical Church muri Brazil nk’uko ikinyamakuru Glob cyibitangaza. Roberto Firmino n’umugore we batangaje ko gushinga itorero cyari icyifuzo cyabo kuva umunsi bakiriyeho Yesu Kristo.

Roberto Firmino yabaye pasiteri w’itorero ryabo Read More »

igiterane cyo gucoca ibibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, muri Paruwasi Remera ryateguye igiterane cy’Umuryango kigamije kuganira no guha icyerekezo ibibazo biboneka mu ngo zitandukanye. Buri munsi abayobozi b’igihugu, ab’amadini n’ab’imiryango itegamiye kuri Leta bagaragaza ikibazo cy’abashakanye batandukana nk’igiteye inkeke kuri sosiyete ndetse gishyira ahazaza h’umuryango Nyarwanda n’ah’igihugu mu kaga. Mu gushaka umuti w’iki kibazo no gutanga umusanzu waryo,

igiterane cyo gucoca ibibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda Read More »

yamaganye abayihuza na ‘coup d’état’ yapfubye

Abepisikopi gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENCO, yamaganye abayihuza n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024. Iyi nama y’abepisikopi yatangaje ko nyuma y’iki gitero, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto igaragaza Christian Malanga ari kumwe n’abepisikopi n’abandi bantu, kandi ko hari abashatse kuyifashisha bagaragaza ko

yamaganye abayihuza na ‘coup d’état’ yapfubye Read More »